skol
fortebet

Hadi Janvier yasabye MINISPOC gutera inkunga Triathron

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

Umusore Hadi Janvier wahoze akina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse akegukana umudali wa zahabu mu mikino Nyafurika yabereye muri Congo Brazzaville 2015,yasabye minisiteri ya Siporo n’umuco kuzamura umukino wa uba ukomatanyije gusiganwa ku maguru,koga no gusiganwa ku magare uzwi nka Triathron cyane ko ariwo asigaye akina nyuma yo gusezera ku mukino wo gusiganwa ku magare mu mwaka ushize.
Uyu musore wari umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwari rufite mu gusiganwa ku magare yafashe icyemezo (...)

Sponsored Ad

Umusore Hadi Janvier wahoze akina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse akegukana umudali wa zahabu mu mikino Nyafurika yabereye muri Congo Brazzaville 2015,yasabye minisiteri ya Siporo n’umuco kuzamura umukino wa uba ukomatanyije gusiganwa ku maguru,koga no gusiganwa ku magare uzwi nka Triathron cyane ko ariwo asigaye akina nyuma yo gusezera ku mukino wo gusiganwa ku magare mu mwaka ushize.

Uyu musore wari umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwari rufite mu gusiganwa ku magare yafashe icyemezo cyo gusezera kuri uyu mukino mu buryo bwatunguye benshi cyane ko yari amaze iminsi akina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Stradalli Bike Aid yo mu Budage.

Nyuma yo kuva mu gusiganwa ku magare uyu musore yinjiye mu mukino mushya wa Triathron aho mu cyumweru gishize mu irushanwa ryaberaga mu Karere ka Rubavu yahize abandi mu basiganwaga ku magare aboneraho gusaba MINISPOC ko yateza imbere uyu mukino cyane ko nawo usigaye ukunzwe mu Rwanda.

Yagize ati “Nubwo ari umukino utamaze igihe kirekire mu Rwanda wabonye abantu bawitabiriye ni benshi cyane niyo mpamvu nasaba MINISPOC ko yawutera inkunga nk’indi mikino nawo ugatera imbere.”

Umukino wa Triathlon watangiye gukinwa mu Rwanda mu mwaka wa 2014. Irushanwa ryaberaye i Rubavu ku italiki ya 13 Kanama, niryo ryabimburiye andi marushanwa atanu ateganijwe muri 2017.Biteganyijwe ko irindi rushanwa rizabera i Rwamagana ku kiyaga cya Muhazi, ku itariki ya 09 Nzeli 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa