skol

Hagaragajwe ikizatuma haterana Inteko Rusange ya Rayon Sports itaha

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Ubukangurambaga muri Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, Jean-Baptiste Musabyimana, yashimangiye ko nta Nteko Rusange izabaho mu gihe umushinga w’amategeko agenga iyi kipe utaremezwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere-RGB.

Yagize ati “Koko inzego zaraseshwe hashyirwaho komisiyo y’abantu batanu, bayishinga gutekereza no gushyiraho imiyoborere ya Rayon Sports mu gihe kirambye Iyo yari misiyo ya mbere twari duhawe.”

Yakomeje avuga ko bahawe manda yo gutegura uburyo bushya bwo gutangira imiyoborere.
Ati “Ikibazo cyibazwaga na buri muntu wese cyari ukumenya umunyamuryango wa Rayon Sports uwo ari we. Icyo kibazo twarakibazwaga ahantu hose. Kubera ko ibintu byari byoroshye, twahisemo gukoresha ikoranabuhanga abantu bakiyandikisha ku bushake.”

Musabyimana yavuze ko abantu bari basanzwe bazwi nk’abakunzi ba Rayon Sports batari bafite urutonde ruzwi. Ati “Kubera ko tutari tubazi neza umubare wabo, ni yo mpamvu twashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha. Nyuma tuzakora amategeko abagenga, kuko ari cyo twari twahawe inshingano zo gutegura.”

Yongeyeho ko amategeko agenga Rayon Sports n’abanyamuryango bayo yamaze gutegurwa, ategereje kwemezwa na RGB.

Ati “Yego, twarayateguye dushyiraho amakomisiyo atandukanye aduha ibitekerezo, tugerageza no gushaka abanyamategeko baradufasha. Twayahuje n’ayo twari dusanganwe, nyuma duhurira na RGB inshuro nyinshi kugeza ubwo babonye ko yuzuye , ariko badusaba kubitangaza ku mugaragaro kugira ngo abantu biyandikishe ku bwinshi hatazagira uwitwaza ko yacikanwe nyuma aribwo ayo mategeko agenga Rayon Sport azatangazwa ku mugaragaro.”

Musabyimana yasoje avuga ko abarenga ibihumbi 35 bamaze kwiyandikisha nk’abanyamuryango ba Rayon Sports binyuze kuri gahunda ya *702#. Muri bo, abantu 6000 biyemeje kugira uruhare mu ishoramari ry’iyi kipe mu bihe biri imbere, gusa 600 muri bo ni bo bamaze gutanga umusanzu wa 30,000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa