skol

Hagiye gutangira igikombe cy’isi cyagutse cy’amakipe atari ay’ibihugu

Yanditswe: Friday 16, Dec 2022

featured-image

Perezida wa FIFA,Infantino yatangaje ko hagiye gutangira irushana ry’igikombe cy’isi cy’amakipe atari ay’ibihugu kizatangira mu mwaka wa 2025 kigizwe n’amakipe 32.
Yavuze ko iki gikombe cy’isi cy’abagabo kizaba kizakinwa n’amakipe meza 32 aturutse ku migabane itandukanye ndetse kikazaba kimeze nk’igikombe cy’isi cy’ibihugu.
FIFA yiyemeje kuzamura urwego rw’amarushanwa y’amakipe ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatanu,habura iminsi ibiri ngo habe umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’ibihugu (…)

Perezida wa FIFA,Infantino yatangaje ko hagiye gutangira irushana ry’igikombe cy’isi cy’amakipe atari ay’ibihugu kizatangira mu mwaka wa 2025 kigizwe n’amakipe 32.

Yavuze ko iki gikombe cy’isi cy’abagabo kizaba kizakinwa n’amakipe meza 32 aturutse ku migabane itandukanye ndetse kikazaba kimeze nk’igikombe cy’isi cy’ibihugu.

FIFA yiyemeje kuzamura urwego rw’amarushanwa y’amakipe ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatanu,habura iminsi ibiri ngo habe umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’ibihugu uzahuza Ubufaransa na Argentine, Gianni Infantino yavuze ko iki gikombe cy’isi cy’amakipe 32 kizaba bwa mbere muri 2025.

Kuva muri 2007,amakipe 7 niyo yitabiraga iki gikombe cy’isi yatwaye ibikombe ku migabane,cyatangijwe muri 2000.

Yagize ati"Nkuko mubyibuka,twari twemeje mu myaka 3 ishize amasezerano yo gushyiraho igikombe cy’isi cy’amakipe kigizwe n’amakipe 24.

Igikombe cy’iis cy’amakipe kizaba muri 2025 kizahuza amakipe 32,amakipe meza ku isi.Ibisobanuro birambuye naho kizabera bizaganirwaho.Icyakora icyo gikombe cy’isi kizaba kimeze nk’icy’ibihugu."

Bwana Infantino yavuze ko FIFA yiyemeje gutegura iryo rushanwa rizajya riba buri myaka 4 ndetse hagiye gutangira ibiganiro byo kurinoza neza.

Yanaboneyeho gutangaza ko igikombe cy’isi cy’amakipe mpuzamigabane cyitabirwa n’amakipe 7 kizakinirwa muri Maroc,kuva kuwa 01 Gashyantare ndetse kizaba kibanziriza icya nyuma gikinwe muri ubwo buryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa