skol
fortebet

Hagiye hanze amakuru y’umukinnyi watorewe kwegukana Ballon d’Or 2021

Yanditswe: Saturday 27, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Amakuru akomeje gucaracara ku rubuga rwa Twitter aravuga ko Lionel Messi ariwe watsindiye igihembo cya Ballon d’or kizaba ari icya karindwi kuri we.
Uyu munya Argentine w’imyaka 34, yitwaye neza muri Barcelona mu gice cya mbere cya 2021, mbere yuko yegukana igikombe cya Copa Amercka hamwe n’igihugu cye.
Messi ntabwo arabasha kwitwara neza muri Paris Saint-Germain, byatumye benshi bemeza ko iri rushanwa rya Ballon d’or rikomeye kandi amanota yegeranye ku bahatana.
Ariko nkuko bigaragara ku (...)

Ariko nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, No30 ya PSG yongeye kuyegukana.

El Chiringuito yakiriye uwitwa Josep Pedrerol wanditse ku rubuga rwa twitter ko urutonde rwa batatu ba mbere, ari: "Messi, Benzema, Lewandowski…"

Mu gihe umunyamakuru w’Ubutaliyani, Matte Moreno, yasubije ku bihuha bivugwa ku bijyanye n’iki gihembo ati: "Messi, inshuti ze zimaze kubimenyera."

Kuri uyu wa mbere,nibwo iki gihembo giteganyijwe gutangwa n’ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa.

Lewandowski niwe wagombaga gutwara Ballon d’or umwaka ushize, mbere yuko ayibwa na France Football yavuze ko itazatanga icyo gihembo kubera Covid-19.

Uyu munya Pologne yatwaye Bundesliga y’ubushize hamwe na Bayern Munich ndetse akuraho agahigo k’ibitego byinshi kari gafitwe na Gerd Muller muri shampiyona.

Hagati aho, Benzema,ahagaze neza muri Real Madrid,byatuma nawe atekerezwaho akegukana kiriya gihembo.

Impaka zimaze ibyumweru byinshi zigiye kurangira. Uzegukana Ballon d’Or 2021 azamenyekana mu birori bizabera muri Théâtre du Chatelet i Paris, byakiriwe na Didier Drogba wahoze ari rutahizamu wa Chelsea kuwa mbere wa kiriya cyumweru.

France Football izagaragaza urutonde rw’uko abakinnyi bakurikirana n’amajwi y’ibihugu byose byatoye.

Rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski, wongeye kunyeganyeza inshundura muri Champions League, na Lionel Messi watwaye iki gihembo inshuro 6 akinira FC Barcelona nibo bari hejuru mu guhabwa amahirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa