skol
fortebet

Hahishuwe igihugu Cristiano Ronaldo ashaka guturamo narangiza umupira w’amaguru

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 05, Nov 2021

Hahishuwe igihugu Cristiano Ronaldo ashaka guturamo narangiza umupira w'amaguru

Sponsored Ad

skol

Ikinyamakuru The Sun kiratangaza ko umukinnyi w’icyamamare muri Manchester United,Cristiano Ronaldo, ashobora gutura mu gihugu cy’ Ubwongereza akareka iwabo muri Portugal,nyuma yo kuva mu mupira wamaguru.
Uyu munya Portugal w’imyaka 36, mu cyumweru gishize nibwo yatangaje ko we n’umukunzi we Georgina Rodriguez biteguye kubyara impanga zizatuma bagira abana 6.
Umwe mu bahaye amakuru SunSport yagize ati: “Cristiano yabaye henshi ku isi, ariko Ubwongereza bufite umwanya wihariye mu mutima (…)

Ikinyamakuru The Sun kiratangaza ko umukinnyi w’icyamamare muri Manchester United,Cristiano Ronaldo, ashobora gutura mu gihugu cy’ Ubwongereza akareka iwabo muri Portugal,nyuma yo kuva mu mupira wamaguru.

Uyu munya Portugal w’imyaka 36, mu cyumweru gishize nibwo yatangaje ko we n’umukunzi we Georgina Rodriguez biteguye kubyara impanga zizatuma bagira abana 6.

Umwe mu bahaye amakuru SunSport yagize ati: “Cristiano yabaye henshi ku isi, ariko Ubwongereza bufite umwanya wihariye mu mutima we.

"Akunda amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza kandi arashaka guhitamo urugo rwe ruhoraho ashobora kwita mu rugo ubwo azaba asezeye mu mukino."

Uyu munyabigwi wa United afite kandi intumbero nyinshi mu bucuruzi mu bwongereza - harimo na hoteri ye iri kubakwa i Manchester.

Uwahaye amakuru kiriya kinyamakuru yongeyeho ati: “Cristiano aracyizera ko asigaje nibura imyaka ibiri cyangwa itatu yo gukina, ariko buri gihe aba afite ijisho rimwe ry’ejo hazaza.”

Muri Nzeri, SunSport yatangaje ko Ronaldo ashaka gusezera muri United -agatoza umuhungu we Cristiano Jr mu ishuri ry’iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa