Imikino
Hakim Sahabo uhamagarwa mu Mavubi yasinyiye Standard de Liège
Yanditswe: Friday 30, Jun 2023

Umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Lille yo mu Bufaransa, Hakim Sahabo yatandukanye na yo ahitamo kujya mu Bubiligi muri Standard de Liège.
Ni inkuru yatangajwe kuri uyu wa Kane. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Standard de Liège yahaye ikaze uyu Munyarwanda ukina hagati mu kibuga asatira.
Sahabo yasinye amasezerano y’imyaka ine ariko ishobora kongerwa. N’ubwo azakina mu kipe ya Kabiri ariko afitiwe icyizere cyo kuzamurwa mu ya mbere mu gihe yaba akomeje kwitwara neza.
Uyu musore w’imyaka 19, yavukiye mu Bubiligi ndetse anahatangirira gukina mu makipe y’abato arimo iya Genk, Anderlech, Mechelen, Beerschot na KVC Willebroek-Meerhof.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *