
Umukinnyi W’umunyarwanda Hakimu Sahabo yongeye kugaragara mu myitozo y’ikipe ya Standard de Liege yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, nyuma y’imvune .
Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Hakimu Sahabo, yabuze mu bakinnyi 36 umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Torsten Spittler yahamagaye, bagomba kwitegura imikino Ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika .
Harimo uwa Libya uzaba tariki 4 Nzeri 2024 ndetse nuwa Nigeria uzaba tariki 10 Nzeri 2024, kubera imvune yagize.
Uyu mukinnyi w’imyaka 19 ukina hagati mu kibuga yari yagize imvune mu ivi ,kugeza ubu yamaze gutangira imyitozo mu ikipe ye nkuru ya Standard de Liege ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.
Ikipe ya Standard de Liege ntago yatangiye neza Shampiyona kuko mu mikino 4 bamaze gukina batsinze umukino umwe , banganya ibiri batsindwa umwe .
Ku cyumweru tariki 25 ikipe ya Standard de Liege izakina umukino wa Shampiyona ku munsi wa Gatanu aho izahura na Beerschot Wilrijk.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *