skol
fortebet

Hamenyekanye abakinnyi batanu Arsenal yifuza kuvanamo umwe igura

Yanditswe: Monday 16, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu,ikipe ya Arsenal yahombye umukinnyi Mykhailo Mudryk yari imaze iminsi yirukaho,waguzwe na Chelsea ku munota wa nyuma.
Mikel Arteta nabo bakorana,bari bamaze gutanga asaga miliyoni 70 z’amayero kongeraho izindi 25 bitewe n’uko azitwara kugira ngo basinyishe uyu munya Ukraine.
Ikipe ya Arsenal iri gushaka umukinnyi uca ku mpande asatira ariyo mpamvu itari buze kudohoka mu rugamba rwo gushaka umusimbura wa Saka na Martinelli muri uku kwezi kwa mbere.
Mudryk niwe wari nimero ya (...)

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu,ikipe ya Arsenal yahombye umukinnyi Mykhailo Mudryk yari imaze iminsi yirukaho,waguzwe na Chelsea ku munota wa nyuma.

Mikel Arteta nabo bakorana,bari bamaze gutanga asaga miliyoni 70 z’amayero kongeraho izindi 25 bitewe n’uko azitwara kugira ngo basinyishe uyu munya Ukraine.

Ikipe ya Arsenal iri gushaka umukinnyi uca ku mpande asatira ariyo mpamvu itari buze kudohoka mu rugamba rwo gushaka umusimbura wa Saka na Martinelli muri uku kwezi kwa mbere.

Mudryk niwe wari nimero ya mbere ikipe ya Arsenal yifuzaga muri uku kwezi ariko miliyoni 98 z’amapawundi Chelsea yatanze n’umushahara w’ibihumbi 200 ku kwezi ntiyabigezaho.

Amakuru aturuka muri Espagne aravuga ko Arsenal yahise isubira ku isoko ishaka umunya Brazil Raphinha utamerewe neza muri FC Barcelona aho ngo umuyobozi wa siporo Edu yamaze kuvugana n’umuhagarariye ariwe Deco.

Barcelona yaguze Raphinha muri Leeds kuri miliyoni 57 z’amapawundi ariko biravugwa ko yo imushakamo miliyoni 88 z’amapawundi.

Ikinyamakuru Sport kiravuga ko uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego 2 mu mikino 18 amaze gukinira FC Barcelona muri La Liga ari mu bagurishwa.

Rutahizamu wa Crystal Palace, Wilfried Zaha,nawe ngo aratekerezwaho kubera ko mu mpeshyi azaba asoje amasezerano ye bityo nayo yakwifuza kugira amafaranga imubonamo.

Zaha w’imyaka 30,yifujwe na Arsenal mu myaka ishize ndetse amaze gutsinda ibitego 6 mu mikino 17 ya Premier League uyu mwaka.

Umubiligi Leandro Trossard arashaka kuva muri Brighton nyuma yo gushwana n’umutoza Roberto De Zerbi akivumbura akava mu myitozo itarangiye byatumye akurwa mu ikipe yatsinze Liverpool ibitego 3-0.

Trossard w’imyaka 28 arifuzwa na Arsenal ndetse ikinyamakuru 90MIN cyatangaje ko Arsenal yamuvugishije cyane ko ibizi ko na Tottenham imushaka cyane.

Uyu yatsinze ibitego 7 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego mu mikino 16 amaze gukina muri Premier League.

Noni Madueke nawe nundi mukinnyi Arsenal yateyeho ijisho nyuma yo kwigaragaza mu ikipe ya PSV Eindhoven yo mu Buholandi.

Uyu mwongereza w’imyaka 20,yifuzwaga na Chelsea ariko yabonye Mudryk na Joao Felix ishobora kutamugumaho.

Uwa nyuma uvugwa ni Moussa Diaby wa Bayer Leverkusen ndetse mu mpeshyi ishize yaramushatse kuri miliyoni 60 ntibyayikundira gusa kuri iyi nshuro imuhanganiye na Newcastle.

Diaby w’imayaka 23 yarigaragaje muri Bayer Leverkusen muri uyu mwaka w’imikino kuko yatsinze ibitego 6 anatanga imipira 3 yavuyemo ibindi mur mikino 15 ya Bundesliga amaze gukina.Yanatsinze ibitego 2 muri Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa