skol
fortebet

Hamenyekanye agahimbazamusyi gahanitse abakinnyi ba Kiyovu Sports bahawe bakesura APR FC

Yanditswe: Sunday 15, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022,ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu yakuye kuri APR FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.
Amakuru aravuga ko mbere y’uyu mukino,Perezida wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal yari yemereye buri mukinnyi wa KIYOVU Sports agahimbazamusyi ka k’ibihumbi 200 000 FRW kugira ngo batsinde APR FC.
Kiyovu Sports yabonye penaliti ku munota wa 15 yakorewe Emmanuel Arnold watezwe na Nsabimana Aimable.
Iyi penaliti yahise yinjizwa neza na Bigirimana (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022,ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu yakuye kuri APR FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.

Amakuru aravuga ko mbere y’uyu mukino,Perezida wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal yari yemereye buri mukinnyi wa KIYOVU Sports agahimbazamusyi ka k’ibihumbi 200 000 FRW kugira ngo batsinde APR FC.

Kiyovu Sports yabonye penaliti ku munota wa 15 yakorewe Emmanuel Arnold watezwe na Nsabimana Aimable.

Iyi penaliti yahise yinjizwa neza na Bigirimana Abedi, bituma Kiyovu Sports yongera kuzamura icyizere cyabo.

Bidatinze ku munota wa 29, Kiyovu Sports yahise ibona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Emmanuel Okwi ku mupira uteretse yerekeje mu izamu ku ikosa ryari rikorewe Muhozi Fred.

APR FC yabonye igitego ku munota wa 59 cyatsinzwe na Ombolenga Fitina ku mupira waturutse muri koruneri yari itewe na Manishimwe Djabel.

Kiyovu Sports yakomeje gucunga ibitego byayo, iminota 90 irangira yegukanye intsinzi ku bitego 2-1.

Ibi byatumye izi kipe zombi zinganya amanota [60], ariko APR FC igumana umwanya wa Mbere ku kinyuranyo cy’igitego kimwe.

Nyuma y’uyu mukino,abakinnyi ba Kiyovu Sports barishimye ndetse banegukana aka kayabo bari bategewe n’ubuyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa