skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo Rayon Sports izajya ikura ku mufatanyabikorwa wayo mushya

Yanditswe: Thursday 23, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na AC Group isanzwe ikora ibijyanye na Tap& Go mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu ntara.

Sponsored Ad

Iyi kipe yasinye aya masezerano nyuma y’uko itandukanye na kompanyi icunga umutekano w’abantu n’ibintu ya RGL isanzwe ari iya Perezida wayo Uwayezu Jean Fidele.

Biravugwa ko aya masezerano Rayon Sports yasinyanye na Tap &Go azajya atuma ihabwa miliyoni 60 FRW buri mwaka.

Amasezerano na Rayon Sports yasinyiwe ku cyicaro cy’iyi kipe kiri ku Kicukiro kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi, aho ubuyobozi bwayo bwatangaje ko amakipe yabo y’abagore n’ay’abagabo azajya yambara uyu muterankunga ku maboko y’imyenda.

AC Group izajya ikorera Rayon Sports amakarita azahabwa abanyamuryango b’iyi kipe bakajya bayakoresha muri serivise zitandukanye harimo kugura itike y’ubunyamuryango (membership card), kugura itike y’umwaka wa shampiyona(season ticket) n’izindi serivisi zisanzwe zikorwa n’iki kigo.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko gusinyana na Tap&Go bigiye gufasha ikipe ya Rayon Sports mu kongera umubare w’abakunzi babo kuko ubusanzwe uko yari akoze byacaga bamwe intege.

Yagize ati “Umwaka ushize twakoze amakarita y’abafana ariko twagiye tugira imbogamizi zirimo ko ikoranabuhanga yari akoranye ritari rigezweho ndetse no kuba byari bigoranye kuyageza ku bayaguze”.

“Ubu hamwe na AC Group tuzakora amakarita afite ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru ndetse buri muntu azajya abona ikarita yaguze nyuma y’umunsi aho yaba ari hose”.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko mu byumweru bibiri aya makarita ari bube yageze ku isoko, aho umunyamuryango w’iyi kipe ashobora kuyigura aciye kuri serivise za Rayon zisanzwe akanda *702# kuri telefone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa