Umukino uheruka guhuza ikipe ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi winjije miliyoni 67 z’amafaranga y’u Rwanda (67.000.000 FRW).
Uyu mukino wabaye kuwa 30 Nzeri,witabiriwe na benshi mu bakunzi ba ruhago byatumye stade ya Kigali Pele Stadium yuzura yose.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino byari biri hejuru aho muri VVIP byari ibihumbi 50, VIP abagura mbere ari ibihumbi 25 n’aho umunsi w’umukino ari ibihumbi 30.
Ahatwikiriye hose itike yaguze ibihumbi 10 mu gihe k’umunsi w’umukino yari ibihumbi 15.Ahasanzwe hose itike yaguraga ibihumbi 5 ariko k’umunsi w’umukino igura ibihumbi 8.
Kwishyuza kuri uyu mukino byateje urujijo kuko Rayon Sports yiyishyurije mu gihe umujyi wa Kigali wari wemeje ko hifashishwa Kompanyi ya Urid Tech.ishinjwa n’amakipe kuyiriganya ku mafaranga yinjiye.
Uyu wari umukino wo gupfa no gukira ku ikipe ya Rayon Sports kuko wagombaga gutuma yongera kwandika amateka ikagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup yaherukagamo muri 2018.
Icyakora amahirwe ntiyayisekeye kuko yatsinzwe kuri penaliti 4-2,nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1,nkuko byari byagenze mu mukino wari wabanje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *