skol
fortebet

Hamenyekanye amafaranga Rayon Sports imaze kubona yo kugura Muhire Kevin

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gutangiza gahunda y’akanyenyeri ko gukusanya miliyoni 40 FRW zo kugura Muhire Kevin,arenga miliyoni 3 FRW niyo amaze gukusanywa n’abakunzi ba Rayon Sports.

Sponsored Ad

Muhire Kevin yaciye Rayon Sports Miliyoni 40 kugira ngo ayisinyire imyaka ibiri ndetse atere umugongo izindi kipe zimushaka.

Hashize iminsi itatu Rayon Sports itangije iyi gahunda yiswe "Ubururu bwacu agaciro kacu" aho abafana bateranya ubushobozi bakagurira ikipe umukinnyi.

Uwaguzwe umwaka ushize ni Joachiam Ojera wahawe miliyoni 25 FRW gusa aza gutandukana n’iyi kipe.

Bivugwa ko uyu Kapiteni wa Gikundiro azajya ahembwa miliyoni 1,5 Frw mu gihe cy’imyaka ibiri nasinya.

Muhire Kevin aheruka gutangaza ko ikipe ikwiriye gushaka abakinnyi bakomeye by’umwihariko mu gice cy’ubusatirizi, mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatangaje ko niba abafana bifuza abakinnyi bakomeye na bo bakwiriye kubigiramo uruhare kuko isoko ryabo rihenze kandi abakeba b’iyi kipe bo bakaba bafite aho bakura amafaranga.

Izi miliyoni 40 za Muhire Kevin zisanze izindi 48 Frw zakusanyijwe n’abakunzi b’iyi kipe babarizwa mu itsinda rya Special Team, aho biyemeje ko aya mafaranga bazayaguramo rutahizamu ukomeye waza gufasha iyi kipe mu mwaka utaha wa shampiyona cyane ko ari hamwe mu ho bari bafite ibihanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa