skol
fortebet

Hamenyekanye amagambo Sadio Mané yongoreye Kwizera nyuma y’umukino

Yanditswe: Thursday 09, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 8 Kamena 2022, nibwo hasakaye ifoto y’umuzamu w’Amavubi Kwizera Olivier aganira na rutayizamu wa Liverpool Sadio Mane nyuma y’umukino amavubi yaramaze gutsindwamo na Senegal igitego 1-0. Nyuma y’uko iyi foto isakajwe abantu benshi bagize amatsiko ku kiganiro bagiranye.
Amakuru dukesha umunyamkuru wa RBA, Kwizigira Jean Claude, wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi muri Sénégal. Kwizigira wabashije kuganira na Kwizera Olivier nyuma y’umukino yatubwiye ibiganiro (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 8 Kamena 2022, nibwo hasakaye ifoto y’umuzamu w’Amavubi Kwizera Olivier aganira na rutayizamu wa Liverpool Sadio Mane nyuma y’umukino amavubi yaramaze gutsindwamo na Senegal igitego 1-0. Nyuma y’uko iyi foto isakajwe abantu benshi bagize amatsiko ku kiganiro bagiranye.

Amakuru dukesha umunyamkuru wa RBA, Kwizigira Jean Claude, wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi muri Sénégal. Kwizigira wabashije kuganira na Kwizera Olivier nyuma y’umukino yatubwiye ibiganiro Kwizera yagiranye na Sadio Mane byateye amatsiko benshi.

Yavuze ko Kwizera yamubwiye ko yagiranye ibiganiro bibiri na Sadio Mané, icya mbere cyari mbere y’uko batera penaliti, icya kabiri kikaba nyuma y’umukino.

Kwizera yagize ati “Mbere y’uko atera penaliti naramwegereye ndamubwira nti ndi umufana wa Liverpool, nzi uko utera penaliti, ngiye kuyifata.”

Nyuma y’umukino Sadio Mané wari wabonye ko Kwizera yakurikiye penaliti ye ndetse yari ayikuyemo, ngo yagiye kumushimira.
Ati “Nyuma y’umukino yaje aransuhuza arambwira ngo nabibonye ibyo wavuze ni ukuri, urankurikira. Komereza aho!”

Kwizera Olivier yazamukiye muri Vision FC,nyuma yerekeza mu Isonga FC yakiniye hagati ya 2011 na 2013.Yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’.
Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC yabarizwagamo nubwo amasezerano ye yarangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa