Uwari umutoza wa Rayon Sports,Umunya Tunisia,Yamen Zelfani yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ko atakomezanya n’ikipe mu gihe abafana bayo bari kumutuka.
Uyu munya Tunisia wari umaze imikino 5 yikurikiranya adatsinda,yibasiwe n’abakunzi ba Rayon Sports ubwo yananirwaga gutsinda Marines FC bakanganya ibitego 2-2.
Mu gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kugenda,Umutoza Zelfani yagize ati "Niba bigeze aho abafana bantuka birengagije akazi keza narimo gukora muri Rayon Sports,byaba byiza dutandukanye neza nkigendera amahoro."
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru,tariki ya 8 Ukwakira 2023,nibwo Gikundiro yatangaje ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza ku bwumvikane bw’impande zombi.
Icyizere cya Yamen Zelfani muri Gikundiro cyatangiye gutakara ubwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yasezererwaga muri CAF Confederation Cup kandi yari ifite amahirwe yo gukinira imikino ibiri i Kigali.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasanze gutandukana hakiri kare waba ari wo mwanzuro mwiza kugira ngo adakomeza gutakaza amanota bya hato na hato bikaba byatesha iyi kipe umurongo wo guhatanira Shampiyona.
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ukwakira, aho izakira Etoile de l’Est saa Kumi n’ebyiri mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona uzabera i Nyamirambo.
Indi mikino itatu ifite mbere y’uko Ukwakira kurangira ni uwa Musanze FC mu Majyaruguru, Sunrise FC i Kigali ndetse na APR FC.
Ibitekerezo
Ntaribi hejuru y’inkoko haba hari dendon niyo zelfani ataza kubaho twari kugira umutoza kdi utsinda