skol
fortebet

Hamenyekanye amakipe 3 ashaka Cristiano Ronaldo muri iyi mpeshyi

Yanditswe: Sunday 03, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo gusaba Ubuyobozi bwa Manchester United,Cristiano Ronaldo arifuzwa n’amakipe 3 arimo Chelsea,Bayern Munich na Napoli nkuko bitangazwa n’abahanga mu gutangaza inkuru zijyanye n’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Athletic yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize ko umuherwe wa Chelsea, Todd Boehly, yahuye n’ushakira amakipe Ronaldo, Jorge Mendes, kugira ngo baganire ku gitekerezo cyo kwerekeza muri Chelsea.
Bayern Munich nayo ikekwa kuba yarabajije kuri uyu mukinnyi, mu gihe Napoli nayo (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gusaba Ubuyobozi bwa Manchester United,Cristiano Ronaldo arifuzwa n’amakipe 3 arimo Chelsea,Bayern Munich na Napoli nkuko bitangazwa n’abahanga mu gutangaza inkuru zijyanye n’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Athletic yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize ko umuherwe wa Chelsea, Todd Boehly, yahuye n’ushakira amakipe Ronaldo, Jorge Mendes, kugira ngo baganire ku gitekerezo cyo kwerekeza muri Chelsea.

Bayern Munich nayo ikekwa kuba yarabajije kuri uyu mukinnyi, mu gihe Napoli nayo bivugwa ko imushaka.

Kuri ubu, PSG ntabwo iri mu makipe ashishikajwe no kugura Ronaldo muri iyi mpeshyi.

United yabwiwe ko ashaka kugenda, mu gihe haboneka ikipe nziza izakina Champions League imwifuza.

United yo yavuze ko Ronaldo atagurishwa muri iyi mpeshyi.

Ronaldo w’imyaka 37, asigaje amezi 12 ku masezerano yasinye ubwo yinjiraga muri United mu mpeshyi ishize avuye muri Juventus.

Yatsinze ibitego 24 mu marushanwa yose mu mwaka w’imikino ushize, arangiza ari we watsinze ibitego byinshi muri United, ariko ntiyabasha kubafasha kujya mu gikombe cya UEFA Champions League.

Kubura itike ya Champions League mu mwaka w’imikino utaha no gushaka kurwanira ibikombe bikekwa ko biri mu byasembuye icyifuzo cya Ronaldo cyo kugenda.

Uyu mukinnyi wifuzaga ko United irushanwa ku rwego rwo hejuru kandi bivugwa ko yifuje ko bashyira imbaraga mu kuzana abakinnyi bakomeye.

Kugeza ubu ntiragura umukinnyi n’umwe kuva Erik Ten Hag yashyirwaho nk’umutoza mukuru, nubwo bari hafi yo kugura Tyrell Malacia, bifuza kandi Frenkie de Jong,Christian Eriksen na Lisandro Martinez.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa