skol
fortebet

Hamenyekanye amakuru mashya ku makarita Luvumbu afite

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 23, Oct 2023

Hamenyekanye amakuru mashya ku makarita Luvumbu afite

Sponsored Ad

skol

Kizigenza wa Rayon Sports,Luvumbu Heritier,yari yateye benshi mu bafana b’iyi kipe ubwoba ko atazakina umukino w’ishyiraniro bazahuramo na APR FC ku cyumweru.

Icyakora,ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko uyu munyekongo w’umuhanga afite amakarita abiri bityo yemerewe gukina uwo mukino,nkuko byatangajwe na Team Manager, Mujyanama.

Mu bitabo bya FERWAFA handitsemo ko Luvumbu afite amakarita 2 y’umuhondo bityo azaba ahari 100% ku mukino wa APR FC.

Ku rundi ruhande,biravugwa ko Joachiam Ojera nawe aragera mu Rwanda kugira ngo yitegure uyu mukino.

Ku ruhande rwa APR FC,Shaiboub nawe aratangira imyitozo kugira ngo azakine uyu mukino w’ishyiraniro.

Kugeza ubu,APR FC irarusha amanota 5 Rayon Sports ndetse bananganya imikino bamaze gukina.

APR FC izakina uyu mukino ishaka kubuza Rayon Sports kuyitsinda inshuro 4 zikurikiranya mu marushanwa yose.

Ibitekerezo

  • ariko bajya barashakira amanota hose bakareka gukanirana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa