Rutahizamu Neymar Jr azwiho gukundana cyane inkumi z’uburanga ndetse azisimburanya buri munsi ku buryo abo itangazamakuru rizi ari benshi cyane.
Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko mbere y’uko akundana na Bruna Biancardi bagiranye ’amasezerano ajyanye n’imibonano mpuzabitsina’ na Neymar kugira ngo amworohereze kumuca inyuma
Nk’uko Ikinyamakuru Em Off kibitangaza ngo Neymar yari afite umudendezo wo gukundana ndetse no kuryamana n’abandi bagore,ariko hari ibintu bitatu atari yemerewe.
Bashyizemo ko "agomba kugira ibanga ... gukoresha agakingirizo ... kandi no kudasoma ku munwa abandi bakobwa".
Muri Nzeri uyu mwaka,hagiye hanze videwo yerekana Neymar abyinana n’abagore babiri batandukanye mu kabyiniro nijoro muri Esipanye kandi uyu mukinnyi yashinjwe gusambana nabo arenze kuri ariya masezerano
Hari amakuru avuga ko no muri FC Barcelona yari afite amasezerano amwemerera kujya mu birori byo gusambana mu mujyi wa London.
The Sun yashyize hanze urutonde rw’abakobwa Neymar Jr yakundanye nabo ndetse bagasambana.
Mu minsi ishize nibwo uyu mukinnyi yashinjwe gusaba ikizungerezi amafoto yacyo cyambaye ubusa ari nabyo byamuteranyije na Bruna baheruka gutandukana.
Neymar Jr yigeze gukora ikirori atumira abakobwa 500 barimo abo baje gukundana ndetse uyu mukinnyi ashinjwa ko akunda gukoresha ibirori by’ubusambanyi,abantu basambanira mu kivunge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *