skol
fortebet

Hamenyekanye ba rutahizamu 4 Manchester United izakuramo usimbura Cavani mu mpeshyi itaha

Yanditswe: Saturday 21, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yaguze abakinnyi barimo Jadon Sancho na Raphael Varane,irashaka kuzamena Banki mu mpeshyi ikagura rutahizamu ukomeye aho hashyizwe hanze urutonde rw’aba rutahizamu 3 bashobora kuvamo umwe igura.
Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byavuze ko iyi kipe yamaze gukora urutonde rw’aba rutahizamu 4 bagomba kuvamo umwe uzayikinira byanze bikunze.
Kugeza ubu,United igiye gucungira kuri Edinson Cavani,Marcus Rashford,na Mason Greenwood gusa mu mwaka w’imikino utaha izazana (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yaguze abakinnyi barimo Jadon Sancho na Raphael Varane,irashaka kuzamena Banki mu mpeshyi ikagura rutahizamu ukomeye aho hashyizwe hanze urutonde rw’aba rutahizamu 3 bashobora kuvamo umwe igura.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byavuze ko iyi kipe yamaze gukora urutonde rw’aba rutahizamu 4 bagomba kuvamo umwe uzayikinira byanze bikunze.

Kugeza ubu,United igiye gucungira kuri Edinson Cavani,Marcus Rashford,na Mason Greenwood gusa mu mwaka w’imikino utaha izazana rutahizamu wa nyawe.

United irashaka Kylian Mbappe ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain cyane ko muri Kamena 2022 azasoza amasezerano ye gusa bivugwa ko yamaze kumvikana na Real Madrid.

ESPN ivuga ko United iri gucungira hafi Mbappe ndetse ko yiteguye kumuha umushahara wose yifuza igihe azaba arangije amasezerano.

Uyu musore w’imyaka 22 watwaye igikombe cy’isi afatwa nka rutahizamu ugezweho kuko yatsinze ibitego 79 mu mikino 82 aheruka gukina muri Ligue 1 akinira PSG.

Abandi ba rutahizamu 3 United izakuramo umwe ni Erling Haaland w’imyaka 21, Harry Kane w’imyaka 28,na Lautaro Martinez wa 23.

Kane na Haaland babarirwa agaciro ka miliyoni £150 gusa uyu munya Norway we igiciro ke kizagabanuka mu mpeshyi itaha kigere kuri miliyoni 64 z’amapawundi.

United niyo bivugwa ko byayorohera kwegukana Haaland kubera ko umutoza wayo Ole bakomoka mu gihugu kimwe.Abandi bamwifuza ni Real na Bayern Munich.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa