skol
fortebet

Hamenyekanye ibyo Neymar Jr yasabye Al Hilal ngo ayerekezemo birimo imodoka 8 zihenze ku isi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 16, Aug 2023

Hamenyekanye ibyo Neymar Jr yasabye Al Hilal ngo ayerekezemo birimo imodoka 8 zihenze ku isi

Sponsored Ad

skol

Kizigenza w’umunya Brazil,Neymar Jr,yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Hilal yasinyiye imyaka ibiri aho ku cyumweru azajya ahembwa miliyoni ebyiri n’igice z’amapawundi.

Uyu mukinnyi usanzwe azwiho kwiyemera cyane,yasabye ibintu bitangaje iyi kipe kugira ngo yemere kuyikinira.

Neymar w’imyaka 32, ni ikindi cyamamare gikomeye cyerekeje muri Saudi Arabia muri iyi mpeshyi nyuma ya Karim Benzema aho bose basanzeyo Cristiano Ronaldo.

Uyu mukinnyi ntabwo agiyeyo mu buryo buhendutse kuko Al-Hilal yishyuye PSG miliyoni 78 z’amapawundi PSG anahabwa akayabo kadasanzwe.

The Sun ivuga ko uyu musore wahoze akinira Barcelona yasabye Al-Hilal kumuha imodoka zihenze cyane eshatu ze bwite hanyuma abo bagendana bagahabwa izindi modoka 4 zirimo Mercedes G Wagon na Mercedes van imwe n’umushoferi wayo.

Neymar yasabye kandi ko uwo mushoferi agomba kuboneka buri gihe bamukeneye kugira ngo amutware cyangwa se abagize umuryango we.

Ntabwo imodoka yisabiye zisanzwe kuko yavuze ko eshatu bagomba kumuha ari Bentley Continental GP,Aston Martin DBX na Lamborghini Huracan, zose hamwe zigura £510,000.

Yasabye kandi ko iwe mu rugo,frigo ye igomba guhora yuzuyemo Açaí juice akunda cyane ndetse n’ibinyobwa bya Guarana by’abagize umuryango we n’inshuti.

Yasabye kandi ko iwe haboneka Sauna 3 kandi hakaba abakozi 5 bahoraho bo gukora amasuku n’indi mirimo.

Yasabye kandi ko ngo ibyo yafashe mu mahoteli,amaresitora no gutembera mu mijyi bigomba kwishyurwa na Al Hilal.

Yasabye kandi ko agomba guhabwa indege yihariye igihe we cyangwa umuryango we bashatse kugira aho bajya.Ntabwio bizwi neza niba ibi byose yarabihawe.

Ibi kandi byiyongeraho ko yemerewe umushahara wa miliyoni 137 z’amapawundi ku mwaka,angana na miliyoni 2.65 ku cyumweru,Miliyoni zisaga 11 ku kwezi hanyuma ku isaha agakorera ibihumbi 15,730 by’amapawundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa