skol
Kigali

Musa Esnu, rutahizamu wa Rayon Sport yapfushize Sekuru

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 March 2022

Rutahizamu Musa Esnu usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports, ntiyagaragaye mu mukino wa gcuti wahuje Rayon Sports na AS Muhanga.


Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya AS Muhanga ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, umukino warangiye Rayon Sports itsinze Muhanga ibitego 3-1.

Ni umukino Rayon Sports yakoresheje abakinnyi bayo hafi ya bose, usibye abafite imvune barimo nka Leandre Essomba Willy Onana wari wicaye muri Stade, Niyigena Clement na Manace Mutatu batagaragaye muri uyu mukino, mu gihe Bukuru Christophe yari yicaye ku ntebe y’abasimbura.

Umutoza wungirije wa Rayon Sports Dusange Sacha, yavuze ko Niyigena Clement azagaragara mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, mu gihe kuri Onana we bikigoranye kuba yaboneka mu mikino y’igikombe cy’Amahoro iri imbere.

Kuri rutahizamu Musa Esenu ukomoka muri Uganda utagaragaye kuri uyu mukino, umutoza Sacha yavuze ko yagize ibyago aho yapfushije Sekuru habwa uruhushya rwo kujya gutabara akazagaruka mu mikino iri imbere.

Usibye umukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye na AS Muhanga, irateganya kuba yazakina undi mukino wa gicuti n’ikipe ya Nyanza FC, ikazongera gukina mu mpera z’icyumweru gitaha ubwo hazakomeza imikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro

Src:Kigalitoday.com

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yahanitse bkomeye ibiciro by’umukino wayo na Rayon Sports

. Imikino y’igikombe cy’Amahoro 2022 igeze muri ½ ikipe y’ingabo z’igihugu...
15 May 2022 0

Abakinnyi 2 ba Manchester United barwanye karahava mu myitozo

Abakinnyi 2 ba Manchester United bakomeje kwitwara nabi mu kibuga no hanze...
15 May 2022 0

Rurageretse hagati ya Lewandowski na Bayern Munich yanze kumurekura

Rutahizamu Robert Lewandowski yabwiye Bayern ko atazongera amasezerano kuko...
15 May 2022 0

Liverpool yongeye gutwara igikombe Chelsea kuri penaliti [AMAFOTO]

Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Liverpool yatsinze Chelsea kuri penaliti ku...
14 May 2022 0

Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bihimuye kuri Adil Mohamed wari...

Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bihimuye ku mutoza w’Ikipe z’Ingabo...
14 May 2022 1

Kiyovu Sports yatsinze APR FC iyotsa igitutu ku gikombe cya...

Mu mukino warimo imibare myinshi,ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze umukino...
14 May 2022 0