skol
fortebet

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Mbappe wavunitse izuru

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe we ashobora gukina yambaye Mask irinda izuru ku mukino ukurikiyeho nyuma yo gusohoka mu kibuga yakomeretse ku izuru bahura na Autriche mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Sponsored Ad

Ubufaransa bwatsinze Autriche igitego 1-0 mu mukino bwakinnye nabi cyane gusa kapiteni wabwo Mbappe aza kugongana na myugariro Kevin Danso mu minota ya nyuma,avunika izuru.

Ikipe y’Ubufaransa yatangaje ko uyu mukinnyi yahise ajyanwa kuvurwa ndetse ko bishoboka ko ashobora gukina yambaye mask mu mikino iri imbere.

Bwagize buti: "Kylian Mbappé yagarutse mu nkambi y’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa”.

“Kylian Mbappé yavunitse izuru mu gice cya kabiri cy’umukino wa Autriche n’Ubufaransa,kuri uyu wa mbere i Düsseldorf”.

“Kapiteni w’Ubufaransa yabanje kuvurwa n’abakozi b’ikipe na Dr. Franck Le Gall, wamuvuye izuru yavunitse”.

“Mbappé arakomeza kuvurwa mu minsi mike iri imbere, ariko ntazabagwa mu gihe cya vuba”.

“Hazakorwa mask kugira ngo nimero 10 y’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa abashe kwitegura kugaruka mu irushanwa nyuma y’igihe yahawe cyo kwivuza”.

Biravugwa ko imikino 2 isigaye mu matsinda Mbappe atazayikina.Umukino ukurikiraho kuwa gatanu bazakina n’Ubuholandi.

Mbappe niwe Ubufaransa bugenderaho ndetse igitego bwabonye n’umupira mwiza yahinduye myugariro Wober wa Autriche aritsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa