skol
fortebet

Hamenyekanye ikibazo gishobora gutuma Lionel Messi ava muri FC Barcelona mu kwezi kwa Mbere

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza Lionel Messi ukinira FC Barcelona akaba ari na kapiteni wayo,ashobora kuva muri iyi kipe mbere y’uko amasezerano ye arangira kubera ko iyi kipe igiye gusaba abakinnyi bayo kugabanya umushahara.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru bitandukanye byemeje ko Messi ashobora kongera guhatiriza kuva muri FC Barcelona mu kwezi kwa Mbere 2021 kubera ko ngo iyi kipe ifite ikibazo cy’amikoro ndetse yitegura gusaba abakinnyi bayo kugabanya umushahara.

Mu minsi yashize,FC Barcelona yagabanyirije abakinnyi umushahara ku kigero cya 70 ku ijana gusa hari amakuru yari yatangajwe ko byateye umwuka mubi mu ikipe.

Messi yarakajwe cyane n’ukuntu ubuyobozi bwa FC Barcelona busigaye bwitwara aho mu minsi ishize bwirukanye bujugunye rutahizamu Luis Suarez yerekeza muri Atletico Madrid.

Ikinyamakuru Marca kivuga ko Messi ashobora gusaba ko yarekurwa kubera ubukungu bwifashe nabi mu ikipe aho abanyamuryango batoye ko hatangira ibiganiro n’abakozi batandukanye barimo n’abakinnyi ku ngingo ijyanye no kugabanya umushahara.

Mu mezi 2 ashize nibwo Messi yavuzwe cyane mu binyamakuru ubwo yavugaga ko ashaka kuva muri FC Barcelona ku buntu ariko agongwa nuko agifite amasezerano y’umwaka umwe ndetse yemeza ko umukeneye agomba kwishyura miliyoni 700 z’amayero.

Kuwa 04 Nzeri 2020,nibwo Lionel Messi yemeje ko atakivuye muri iyi kipe ndetse azayikinira mu mwaka w’imikino 2020/2021, yivuguruza ku cyemezo yari amaze iminsi 10 afashe cyo gusaba kwigendera.

Messi yagize ati “Ngiye kuguma mu ikipe kubera ko perezida yambwiye ko impamvu imwe yatuma ngenda ari uko hakwishyurwa miliyoni 700 z’amayero ziri mu masezerano,kandi ibyo ntibyashoboka."

Messi yavuze ko impamvu imwe yatuma asohoka muri FC Barcelona ari ukwitabaza inkiko kandi ibyo atabikora kubera ko ayikunda ndetse yamuhaye byose.

Ati " Hari indi nzira imwe,kwitabaza inkiko.Ntabwo najya mu nkiko guhangana na Barcelona kuko n’ikipe nkunda,yampaye byose kuva umunsi wa mbere nyigeramo.N’ikipe y’ubuzima bwanjye yampaye ubuzima.

Barca yampaye buri kintu kandi nanjye nayihaye buri kintu.Ndabizi ko ntayijyana mu nkiko."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa