Kapiteni wa Arsenal akaba na rutahizamu iginderaho, Pierre-Emerick Aubameyang ku munsi w’ejo ntiyakinnye umukino iyi kipe ye yatsinzemo Tottenham ibitego 2-1 mu mukino wari ishyiraniro.
Benshi baratunguwe ubwo babonaga abakinnyi 11 Arsenal yakoresheje batarimo Pierre-Emerick Aubameyang wari uhagaze neza gusa amakuru yagiye hanze nuko uyu mukinnyi yakerewe kugera mu nama umutoza Arteta yagiranye n’abakinnyi mbere y’umukino kandi ngo ibi bintu yabigize akamenyero.
Umutoza Arteta nawe yahishuye ko Aubameyang yakuwe mu ikipe kubera ibibazo by’imyitwarire ariko yanga kubijya mu mizi.
Arteta yagize ati “Yagombaga kubanza mu kibuga ariko habaye ikibazo cy’imyitwarire.Twaciye umurongo duhitamo gukomeza.Ibyo twabigize ibanga.”
Nyuma y’umukino,Arteta yagarutse kuri Aubameyang ati "Nakoze icyo numvaga ko ariwo mwanzuro mwiza.Imyitwarire myiza niyo nkingi tugomba kubakiraho....Dufite uburyo tugomba kubana twubahana ariko Aubameyang n’umusore mwiza kandi n’umwe mu bakinnyi b’ingenzi dufite mu ikipe kuko ni na kapiteni.Biriya bibaho reka turebe imbere.Reka twishimire intsinzi."
Abanyamakuru David Ornstein na James McNicholas ba The Athletic ihora imbere mu kumenya amakuru ya Arsenal bavuze ko Mikel Arteta yari arambiwe imyitwarire ya Aubameyang yo gukererwa inama zitegura umukino ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo kumwicaza muri uyu mukino yaje no gutsinda bigoranye ibitego 2-1 bya Odegaard na Lacazette.
Alexandre Lacazette niwe wasimbuye Aubameyang kandi yitwaye neza cyane muri uyu mukino wari ufite imbaraga nyinshi.
Aubameyang amaze gutsindira Arsenal ibitego 84 mu marushanwa yose kuva yayigeramo muri 2018, birimo 3 mu mikino 5 amaze guhura na Spurs.Mu mikino 12 aheruka gukina mu marushanwa yose,Aubameyang amaze gutsinda ibitego 9.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *