skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu nyamukuru yatumye Niyonzima Olivier Sefu ahagarikwa mu Mavubi

Yanditswe: Tuesday 16, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryatangaje ko ryahagaritse umukinnyi,Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif" kubera imyitwarire mibi aho byamenyekanye ko yashyamiranye na Perezida waryo "Nizeyimana Olivier".
Umunyamabanga w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David,yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko nyuma y’uko u Rwanda rutsinzwe na Kenya ibitego 2-1,uyu mukinnyi yagiye mu kabari maze perezida wa FERWAFA agerageje kumuvugisha undi aramusuzugura.
Ati “Icyatumye ahagarikwa, barangije gukina (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryatangaje ko ryahagaritse umukinnyi,Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif" kubera imyitwarire mibi aho byamenyekanye ko yashyamiranye na Perezida waryo "Nizeyimana Olivier".

Umunyamabanga w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David,yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko nyuma y’uko u Rwanda rutsinzwe na Kenya ibitego 2-1,uyu mukinnyi yagiye mu kabari maze perezida wa FERWAFA agerageje kumuvugisha undi aramusuzugura.

Ati “Icyatumye ahagarikwa, barangije gukina we ajya mu kabari, agiye mu kabari ubwo ni muri Kenya, bamwegereye cyane cyane perezida wa FERWAFA agaragaza agasuzuguro aho kugira ngo yumve icyo bamubwiye, baramureka.”

Akomeza avuga ko kuva icyo atigeze agaruka no kuri hoteli ndetse banekereje mu kibuga cy’indege batari kumwe na we.

Ati “Icyaje gutungurana ni uko batongeye kumubona, nibwo twavuze tuti reka twandike kuri Twitter ko abaye ahagaritswe mu ikipe y’igihugu kugeza igihe kitazwi.”

“Yego ubu barimo barasuzumwa (checking) ku kibuga cy’indege ntabwo bari kumwe, kereka aje nyuma yabo ariko ntabwo bari kumwe.”

Ku kijyanye no kuba yashatse gukubita umutoza, yagize ati “Ibyo gukubita umutoza ibyo ni ibindi wenda bishobora kuba byavuzwe ariko ayo niyo makuru yacu twagendeyeho tumuhagarika tunandika kuri Twitter.”

Hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi wo hagati nawe yafashe umwanzuro wo gusezera mu Mavubi nyamara yari umwe mu bageragezaga kwitwara neza nubwo umusaruro wari muke.

U Rwanda rwasoje imikino y’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi ruri ku mwanya wa nyuma n’inota 1 yakuye kuri Kenya i Kigali, indi mikino yose ikaba yarayitsinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa