skol
fortebet

Hamenyekanye Ingengabihe y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro niwo usigaje gukinwa ku ngengabihe y’imikino mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino aho APR FC izahura na AS Kigali.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro hagati ya APR FC na AS Kigali uzaba ku wa 28/06/2022 saa 18:00.
Uzaba wabanjirijwe n’uwa nyuma mu bagore saa 15:00.
Ku wa 27/06, Rayon Sports na Police FC zizakinira umwanya wa 3 saa 15:00, umukino uzabanzirizwa n’umwanya wa 3 mu bagore.
Ikipe y’ingabo z’igihugu,APR FC,niyo yashyize hanze amafoto agaragaza (...)

Sponsored Ad

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro niwo usigaje gukinwa ku ngengabihe y’imikino mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino aho APR FC izahura na AS Kigali.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro hagati ya APR FC na AS Kigali uzaba ku wa 28/06/2022 saa 18:00.

Uzaba wabanjirijwe n’uwa nyuma mu bagore saa 15:00.

Ku wa 27/06, Rayon Sports na Police FC zizakinira umwanya wa 3 saa 15:00, umukino uzabanzirizwa n’umwanya wa 3 mu bagore.

Ikipe y’ingabo z’igihugu,APR FC,niyo yashyize hanze amafoto agaragaza imyiteguro y’uyu mukino wa nyuma izahuramo n’ikipe ya AS Kigali.

Ni imyitozo iri gukorerwa i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo.

APR FC irashaka gutsinda AS Kigali ikegukana igikombe cy’Amahoro gisanga icya shampiyona yegukanye mu minsi ishize.

AS Kigali iri gukorera imyitozo i Muhanga, yitegura uyu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzayihuza na APR FC.

Urubuga rwa APR F.C ruvuga ko abakinnyi biteguye gutanga imbaraga zabo zose mu kibuga bakegukana igikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/2022,nyuma yo kwegukana shampiyona bigaranzuye Kiyovu Sports.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports mu gihe AS Kigali yasezereye Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa