Abakunzi ba Rayon Sports bategerezanyije amatsiko umukino wo kwishyura na Al Hilal Benghazi uzaba kuwa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023.
Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho buri mukunzi wa Rayon Sports yifuza kubona iyi kipe yongera gusubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Uyu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup,uzasifurwa n’umunya Senegal,Adalbert Diouf.
Abasifuzi babiri bo ku ruhande ni Serigne Cheikh Toure, El Hadji Abdoul Aziz Gueye mu gihe umusifuzi wa kane ari Alioune Sow Sandigui.Komiseri w’umukino yitwa Francis Olielle (Kenya).
Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya 0-0, kugira ngo igere mu matsinda.
Iyi kipe ikaba yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino, aho muri VVIP ari ibihumbi 50, VIP abazagura mbere ni ibihumbi 25 n’aho umunsi w’umukino ni ibihumbi 30, ahatwikiriye itike irimo kugura ibihumbi 10 umunsi w’umunsi w’umukino izaba ari ibihumbi 15, ahasanzwe ubu itike irimo kugura ibihumbi 5 ariko k’umunsi w’umukino izaba igura ibihumbi 8.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *