Uko Rashford yanyoye inzoga nyinshi bikarangira ananiwe gukora imyitozo
Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2024

Bivugwa ko Marcus Rashford yaryamye yambaye imyenda nyuma yo kumara amasaha 12 anywa inzoga nyinshi agasinda, akibagirwa ko agomba kwitabira imyitozo muri Manchester United.
Uyu mukinnyi yananiwe kwitabira imyitozo avuga ko arwaye nyamara atazi ko hari abamufashe amafoto ari mu kabyiniro ndetse ari kunywa inzoga i Belfast.
Uyu musore w’imyaka 26, washimiwe mu myaka yashize kubera ibikorwa bye by’urukundo ndetse akanahabwa ishimwe rya MBE kubera imbaraga yagize mu kurwanya ibura ry’ibiribwa, bivugwa ko yanyoye tequila nyinshi ubwo yari yatembereye mu murwa mukuru wa Irilande y’Amajyaruguru.
Umukozi wo muri resitora wari ushinzwe kumwakira, yavuze ko uyu mukinnyi yasinze cyane ku buryo yataye amafaranga imbere ye mu cyumba cye cya hoteri y’inyenyeri eshanu, mbere gato y’uko arwana no kumushyira ku buriri amaze gusinzira.
Aganira n’ikinyamakuru The Sun,umugore witwa Sarah Adair yavuze ko Rashford, bivugwa ko ahembwa 325.000 by’amapawundi buri cyumweru, yamutumiye mu ijoro ’ridasanzwe’ aho yavuze ko ’bigaragara ko yari afite gahunda yo gusinda’.
Imyitwarire ya Rashford, yatumye ikipe ya Manchester United imuhagarika ndetse itanga itangazo rivuga ko yihanangirijwe.Bivugwa ko yarakaje bagenzi be kuko umwe mu batanze amakuru yagize ati: ’Ntibashoboraga kwizera ko yabikora ukurikije ibihe bibi ikipe irimo. ’
Uyu mukinnyi wari hejuru nyuma y’igikombe cy’isi giheruka, yitwaye nabi cyane muri uyu mwaka w’imikino byatumye umutoza Erik Ten Hag amunenga ko yagiye mu kabyiniro kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko nyuma yo gutsindwa na Manchester City.
Bivugwa ko Rashford yageze mu murwa mukuru wa Irilande y’Amajyaruguru ku wa gatatu mu ndege yihariye avuye i Manchester,yerekeza kuri Hoteli Fitzwilliam y’inyenyeri eshanu hanyuma aboneza mu kabari ka Dirty Onion no mu kitwa Lavery.
Umunsi wakurikiyeho ngo Rashford yasuye inshuti ye Ro-Shaun Williams mu ikipe ya Larne FC ahavuye ahita ajya muri resitora y’Abataliyani ikoramo uyu mugore ufite umwana umwe witwa Adair.
Uyu mugore avuga ko atahise amenya Rashford kugeza ubwo umuyobozi w’iyo resitora amubwiye uwo ariwe.
Uyu mugore w’imyaka 30 yavuze ko abagore babiri n’abagabo babiri bahise biyunga kuri Rashford ndetse ngo umwe muri bo yari umufaransakazi mwiza cyane.Aba ngo bahise batumiza ibyokurya n’inzoga.
Uyu mugore yavuze ko uyu mukinnyi yatumije inzoga ariko atigeze arya ibyokurya yari yasabye.Uyu ngo yakomeje kunywa tequila hanyuma ngo amusaba ko nawe yabiyungaho bagasohokana.
Uyu mugore ngo akimara kubyemera,Rashford yamubajije niba yaba azi utubyiniro dushobora gufungura kugeza saa cyenda za mu gitondo uramutse utwishyuye amafaranga menshi.
Ibi ngo byamweretse ko yamaze gufata umwanzuro ko atazakora imyitozo kuwa Gatanu,kuko atari afite gahunda yo gutaha iryo joro.
Madamu Adair avuga ko amaze gukora amasaha ye ku kazi, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba,yahise ajya mu mujyi guhura na Rashford,gusa ngo yategereje kugeza saa tatu na 40 z’ijoro ubwo van ya Mercedes yazaga kumufata.
Uyu mugore yavuze ko yagiye kuri Villa Italia restaurant guhura na Rashford nabo bari kumwe aho uyu ngo yari yakodesheje icyumba cyo hejuru yanazanye Radio ya Bluetooth yo kumviraho imiziki ya Rap.
Adair yavuze ko Rashford yanywaga tequila we n’inshuti ze kandi yasaga n’uri kuri misiyo yo gusinda.
Uyu yavuze ko bahise bajya mu kabyiniro kitwa Thompson’s, aho yanafatiwe amafoto n’abandi bari bakagiyemo mbere y’uko ajya mu gice cya VIP kunywa izindi nzoga.
Uwegereye Rashford yabwiye The Sun ko bavuye ku kabyiniro saa saba n’iminota 15 z’ijoro ariko Adair we yavuze ko bagejeje saa munani kugeza ubwo abashinzwe umutekano w’uyu mukinnyi bafashe umwanzuro wo kumusubiza kuri hoteli.
Ubwo uyu yagezwaga kuri Fitzwilliam Hotel, mu cyumba yagombaga kwishyura 1,500 cy’amapawundi ku ijoro rimwe, Adair yavuze ko yamuryamishije.
Adair ati: ’yari yasinze cyane.’
Hanyuma yaguye ku gikuta hanyuma ndamuhagurutsa mushyira ku buriri.Yari yambaye imyenda yose mbona yasinziriye.Nta nubwo yigeze yiyorosa.
Uyu mugore ngo yakangutse saa tatu n’igice z’amanywa asanga Rashford yagiye mu masaha ane n’igice yashize.
Yahise asubira i Manchester saa mbili z’amanywa ariko ntabwo yakoze imyitozo uwo munsi kuko yabwiye ikipe ko arwaye.
Umwe mu begereye Rashford yabwite The Sun ko uyu mukinnyi mu mafaranga yose yatwaye yasigaranye 1000 cy’amapawundi gusa ndetse ko yemera ko yataye icyubahiro kubera ibyabaye
Nyuma yo gukura Rashford mu ikipe yo ku cyumweru, Erik ten Hag yavuze ko icyo kibazo cyagombaga gukemurwa imbere mu ikipe.
Amakuru avuga ko Rashford yaciwe ibihumbi bisaga 600 by’amapawundi kubera iyi myitwarire mibi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *