skol
fortebet

Hamenyekanye umukinnyi wagiye hagati Mbappe na Neymar Jr bagiye kurwana

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’inararibonye Sergio Ramos niwe wafashe iya mbere ajya hagati ya Kylian Mbappe na Neymar ubwo bombi batonganaga ndetse bagiye gukozanyaho nyuma y’umukino Paris Saint-Germain iheruka gukina muri weekend muri Ligue 1.
Nyuma yo gutsinda Montpellier ibitego 5-2,aba basore 2 bakomeye ba PSG barashwanye ahanini biturutse kuri penaliti Neymar Jr yimye Mbappe bituma Ramos wari hafi aho atabara igitaraganya.
Neymar ntabwo yemereye Mbappe gufata penaliti ya kabiri ya PSG muri uwo mukino (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’inararibonye Sergio Ramos niwe wafashe iya mbere ajya hagati ya Kylian Mbappe na Neymar ubwo bombi batonganaga ndetse bagiye gukozanyaho nyuma y’umukino Paris Saint-Germain iheruka gukina muri weekend muri Ligue 1.

Nyuma yo gutsinda Montpellier ibitego 5-2,aba basore 2 bakomeye ba PSG barashwanye ahanini biturutse kuri penaliti Neymar Jr yimye Mbappe bituma Ramos wari hafi aho atabara igitaraganya.

Neymar ntabwo yemereye Mbappe gufata penaliti ya kabiri ya PSG muri uwo mukino nyuma y’uko uyu mufaransa ahushije iya mbere.

Uburakari bwahise buba bwinshi kuri Mbappe nyuma yo kunanirwa kwambura Neymar Jr iyi penaliti byatumye no mu rwambariro bashaka kurwana nyuma y’umukino.

Icyakora aba basore bombi batsinze ibitego mu gice cya kabiri gusa Neymar Jr yatsinze 2 birimo n’iyi penaliti yimye Mbappe akayitsinda.

Ibi bije nyuma y’igihe kitarenze ukwezi havuzwe amakuru ko Lionel Messi yashwanye na Mbappe bapfa ibijyanye n’ejo hazaza ha mugenzi we Neymar nyuma y’uko uyu mufaransa bivugwa ko yazamuye impungenge z’uko uyu munya Brazil adafite ikinyabupfura ndetse no kwitangira bihagije PSG.

Mbappe bivugwa ko yashyigikiye igitekerezo cyo kugurisha Neymar Jr muri iyi mpeshyi ariko bigora ubuyobozi kuko uyu afite amasezerano kandi nta kipe yemeye kumuhemba umushahara nkuwo PSG imuha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa