
Ikipe ya Manchester City yiteguye kugura umunyezamu ukomeye wa AC Milan, Mike Maignan, iramutse itakaje umunyezamu wayo wa mbere Ederson.
Umutoza Pep Guardiola ntiyiteguye guhangana n’amafaranga y’abo muri Arabiya Sawudite ariyo mpamvu ashobora kurekura uyu munyezamu we wa mbere ukomoka muri Brazil.
Umunyezamu Maignan w’imyaka 28, niwe uyu munya Espgane yifuza bwa mbere ariyo mpamvu bifuza kumuzana akazabakinira mu mwaka w’imikino utaha.
Maignan niwe munyezamu wa mbere w’Ubufaransa kandi ahagaze neza yaba mu ikipe ye ndetse n’iyi gihugu kandi azagaragara muri Euro hamwe na Les Bleus.
Milan izi neza ko ishobora gutakaza uyu munyezamu ukomeye akerekeza muri Premier League.
Iyi kipe yo mu Butaliyani nayo ishaka umuzamu wa Everton n’Ubwongereza Jordan Pickford, ufite imyaka 30,kandi ashobora kuboneka kubera ko The Toffees ihanganye n’ibibazo by’ubukungu.
Ashobora kugurwa miliyoni 30 z’amapawundi na AC Milan ngo asimbure uyu kizigenza wayo.
Icyakora biravugwa ko uyu abagoye bashaka Aaron Ramsdale wa Arsenal ufite imyaka 26.
Ederson amaze guhesha Man City ibikombe bine byikurikiranya bityo ngo arashaka kwerekeza muri Saudi Arabia.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *