skol
fortebet

Hamenyekanye umutoza APR FC igiye guha akazi

Yanditswe: Tuesday 11, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Serbia Darko Nović ashobora kugirwa Umutoza mushya wa APR FC iheruka gutandukana na Thierry Froger mu mpera z’umwaka w’imikino.

Sponsored Ad

APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko iratangaza umutoza vuba aho amakuru yahise ahwihwiswa ko ari uyu munya Libya.

Amakuru avuga ko APR FC yamaze guhitamo Umunya-Serbia Darko Nović ngo abe ari we uzayibera umutoza.

Umunyamakuru wo muri Ghana, Micky Jr uri mu batangaje mbere iyi nkuru, yavuze ko Nović azahabwa amasezerano azageza mu 2026, arimo ingingo yo kuyongera.

Uyu mugabo w’imyaka 52, yatoje amakipe arimo ES Sétif, US Monastir n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.

Amakuru avuga ko ashobora guhabwa amasezerano azageza mu 2026, arimo ingingo yo kuyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa