skol
fortebet

Hamenyekanye uwihishe inyuma yo gushaka kwerekeza muri Espagne kwa Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Wednesday 20, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru abitangaza ngo umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez, yifuza ko basubira i Madrid,yagiriye ibihe byiza.
Uyu mukinnyi wa Manchester United arashaka gusohoka kuri Old Trafford muri iyi mpeshyi,ndetse ntiyigeze yitabira urugendo United yagiriye muri Thailand na Australia mu kwitegura umwaka mushya w’imikino.
Ronaldo w’imyaka 37, arashaka kuva muri United kugira ngo ahatanire ibikombe bikomeye mu cyiciro cya nyuma cy’umwuga we.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Espagne (...)

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Espagne Diario Sport kibitangaza ngo ariko, hari n’izindi mpamvu.

Kivuga ko Georgina ashaka gusubira muri Espagne, Madrid ikaza ku isonga.

Georgina na Cristiano bahuriye mu murwa mukuru wa Espagne muri 2016, ubwo uyu rutahizamu yakinaga muri Real Madrid.

Ariko yashoboraga gusubira mu mujyi guhagararira abo bahanganye Atletico.

Umutoza Diego Simeone ashishikajwe no kugarura uyu munyabigwi wo muri Portugal muri La Liga.

Simeone yizera ko Ronaldo ashobora kugira umusaruro mwiza nk’uwo Luis Suarez yagize, aho uyu munya Uruguay yahesheje Atletico igikombe cya shampiyona kuri Wanda Metropolitano.

Umushahara wa Ronaldo ushobora kugabanuka cyane, ariko birashoboka ko Atletico ishobora kubona miliyoni 34 z’ama pound mu kugurisha abakinnyi kugira ngo ibashe kumusinyisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa