Handball: Police HC yo mu Rwanda yabuze igikombe nyuma yo kugera mu mikino yanyuma
Yanditswe: Sunday 22, Dec 2024

Ikipe ya National Cereals and Produce Board yo muri Kenya yatsinze Police HC yo mu Rwanda ibitego 30-27, yegukana irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba muri Handball ‘ECAHF Senior Club Championship’ ryaberaga i Kigali rikinwa ku nshuro ya 42 .
Uyu mukino wa nyuma wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024 muri Petit Stade i Remera.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi agendana mu bitego.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yari mu mukino neza itsinda ibitego byinshi ibifashijwemo na Mbesutunguwe Samuel.
Igice cya mbere cyarangiye Police HC iyoboye umukino n’ibitego 16 ku 10 bya NCPB.
Iyi kipe yo muri Kenya yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo.
Umukino warangiye NCPB yatsinze Police HC ibitego 30 kuri 27, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
APR HC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda SOS HC y’i Burundi, ibitego 36-29.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *