skol
fortebet

Hansi Flick yongereye amasezerano muri FC Barcelone azageza mu 2027

Yanditswe: Thursday 22, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu bikinirwa muri Espagne, FC Barcelone yahise yongerera amasezerano Umutoza Mukuru, Hans-Dieter Flick akazageza mu 2027.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, ni bwo FC Barclone yashyize hanze itangazo rigaragaza ko yamaze kongera amasezerano y’umutoza ndetse ibihe byiza bagiranye bikomeje.

Hansi Flick wari kuzarangiza amasezerano ye mu 2026, yongereweho umwaka umwe kugeza mu 2027. Ni amasezerano yashyizweho umukono nyuma yo gutwara ibikombe bitatu bikinirwa muri Espagne.

Uyu mugabo w’imyaka 60, ashimangira ko ikipe afite ari nziza kandi ihorana inyota yo gutsinda kuri buri mukino. “Nizera ko turi mu bihe byiza kandi tuzakomerezaho no mu mwaka utaha w’imikino.”

Uyu mutoza udakunda gusinya amasezerano amara igihe kirekire, muri uyu mwaka yahesheje FC Barcelone Igikombe cya Supercopa, Copa del Rey n’icya Shampiyona ya Espagne.

Flick yatsinze imikino 43 muri 54 yatoje FC Barcelone. Bivuze ko kubona intsinzi kuri buri mukino aba afite amahirwe ya 73%.

Hansi Flick yongereye amasezerano azageza mu 2027 FC Barcelone yishimiye kugumana na Hansi Flick Hansi Flick yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe FC Barcelone yishimiye kugumana na Hansi Flick

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa