skol

Haranugwanugwa ikipe ikomeye i Burayi igiye gusinya amasezerano n’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Perezida Kagame yatangaje ko hari ikipe ya gatatu ikomeye i Burayi iri kuganira n’u Rwanda ku buryo impande zombi zagirana imikoranire.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kuganira n’ikipe ikomeye i Burayi kugira ngo bakorane aho amakuru avuga ko ari umwami w’umupira w’Ubudage,Bayern Munich.
Ati "Twagize ubufatanye bwiza na Arsenal, bugenda burushaho kuba bwiza, abantu bashinzwe iri shoramari bashobora (…)

Perezida Kagame yatangaje ko hari ikipe ya gatatu ikomeye i Burayi iri kuganira n’u Rwanda ku buryo impande zombi zagirana imikoranire.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kuganira n’ikipe ikomeye i Burayi kugira ngo bakorane aho amakuru avuga ko ari umwami w’umupira w’Ubudage,Bayern Munich.

Ati "Twagize ubufatanye bwiza na Arsenal, bugenda burushaho kuba bwiza, abantu bashinzwe iri shoramari bashobora kuvuga neza umubare w’abantu babashije kumenya u Rwanda kubera bwo, umubare w’abaje mu Rwanda, ni bangahe bashoye imari mu Rwanda, birenze kure cyane ibyo twashoye muri ubu bufatanye.

Ni na yo masezerano dufitanye na Paris Saint Germain, harimo aho bitandukaniye ariko bijya gusa, tugiye no kugira indi kipe izwi cyane mu mupira w’amaguru, rero nimubona dukorana n’ikipe imwe, hakaza indi, mujye mumenya ko tuzi icyo dukurikiye. Ntabwo ari uguta amafaranga."

Bivugwa ko kuva u Rwanda rwasinyana amasezerano na PSG hamwe na Arsenal, bivugwa ko amakipe atandukanye y’i Burayi yatangiye kurwegera arusaba ko bakorana.

Amakuru aravuga ko u Rwanda rwaba rugiye gukorana n’ikipe yo mu Budage ndetse ko amahirwe menshi yaba ari Bayern Munichen.

Bivugwa ko mu minsi ishize ubwo habaga imikino y’Igikombe cy’Isi, bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bahuye n’abayobozi ba Bayern Munich, baganira ku buryo bw’imikoranire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa