skol
fortebet

Harerimana Abdelaziz yabaye umukinnyi wa tsinze igitego gifungura Shampiyona 2024-25

Yanditswe: Friday 16, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igitego cyo ku munota wa 33 cya tsinzwe na Harerimana mu mukino Gasogi Uted yatsinze mo MukuraVS 1-0 i Huye nicyo cyabimburiye ibindi muri Shampiyona 2024-25.

Sponsored Ad

Uyu mukino wabaye Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, kuri Sitade ya Huye aho ikipe ya Mukura VS ku Mbehe yayo yagowe no kubona amanota Atatu imbere ya Gasogi United .
Ku munota wa 33 nibwo Harerimana yaboneye ikipe ye igitego ndetse umukino uza kurangira uko .
Nyuma y’umukino Perezida wa Gasogi Uted KNC yatangaje ko umupira ukinirwa ku karubanda.
Ati”Umupira ntago ari nk’imibonano mpuza bitsina abantu bakora bihishe Ni nka Nyashi iyo uyifite abantu barabibona ,ngira ngo mwabibonye ibyo twakoze.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi wa Mbere wa Shampiyona ikipe ya Girilla fc yatsinze Vision 1-0 kuri Kigali Pele Stadium.
Bugesera FC yanganyirije mu rugo n’Amagaju 0-0.

Ku wa Gatandatu tariki 17 kanama 2024 Nibwo Shampiyona iza komeza Rayon Sports yakira Marines FC saa cyenda Kuri Kigali Pele Stadium.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa