skol
fortebet

Hari byinshi byatuma tunyurwa - Umutoza wa APR FC nyuma yo gutsindwa na Simba SC

Yanditswe: Monday 05, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Nović avuga ko nubwo batsinzwe na Simba SC ibitego 2-0 mu mukino w’ibirori by’umunsi wa Simba (Simba Day) byabaye tariki 3 Kanama 2024 , hari ibyo kwishimira ku ikipe ye.

Sponsored Ad

Umutoza Darko yavuze ko mu byo ikipe ye yabuze harimo kudashyira igitutu ku wo bahanganye
Ibi uyu mutoza yabivugiye mu kiganiro yahaye televiziyo ya Azam aho yavuze ko mu byo ikipe ye yabuze harimo kudashyira igitutu ku wo bahanganye ndetse no kuba beza bafite umupira.
Ati "Uyu munsi nshobora kunyurwa n’ibintu byinshi, byumwihariko Simba SC yatsinze ibitego bitavuye ku guhererekanya, byose byari amashoti ya kure. Icyo nabuze ku bakinnyi banjye ni uguhererekanya umupira cyane, gutuza bafite umupira no gushyira igitutu ku wo duhanganye ariko birumvikana abafana bari hano n’ikipe nziza yari imbere yacu."

Umutoa wa APR FC yavuze ko uyu mukino ubasigiye ubunararibonye
Darko Nović yakomeje avuga ko uyu mukino ubasigiye ubunanaribonye buzabafasha mu gihe kiri imbere kuko bafite abakinnyi bakiri bato.
Ati "Hari abakinnyi benshi bato mu ikipe yanjye, ni ubunanaribonye bwiza kuri twebwe uyu munsi buzadufasha mu gihe kiri imbere."

APR FC iri kwitegura imikino y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League izakina na Azam FC yo muri Tanzania hagati ya tariki 18 na 25 Kanama 2024 mu gihe tariki ya 10 Kanama 2024, iyi kipe izakina umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup) 2024 na Police FC uzaba ufungura umwaka w’imikino 2024-2025.

<img11

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa