skol
fortebet

Haringingo Francis wa Kiyovu Sports yavuze ku makuru y’ibiganiro bivugwa hagati ye na Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 23, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yahakanye amakuru ahwihwiswa ko hari ibiganiro yaba yaragiranye na Rayon Sports kugira ngo azayibere umutoza mu minsi iri imbere.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yari yatumiwemo cy’Urubuga rw’Imikino cyo kuri Radiyo Rwanda cyatambutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Uyu mutoza uri kwitwara neza muri shampiyona y’umupira w’amakuru mu Rwanda y’uyu mwaka,yavuze ko amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yaba yarashatse ko baganira ari ibinyoma, (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yahakanye amakuru ahwihwiswa ko hari ibiganiro yaba yaragiranye na Rayon Sports kugira ngo azayibere umutoza mu minsi iri imbere.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yari yatumiwemo cy’Urubuga rw’Imikino cyo kuri Radiyo Rwanda cyatambutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mutoza uri kwitwara neza muri shampiyona y’umupira w’amakuru mu Rwanda y’uyu mwaka,yavuze ko amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yaba yarashatse ko baganira ari ibinyoma, ashimangira ko iyo umutoza arimo gusoza amasezerano mu ikipe runaka, ibuhuha biba byinshi

Amasezerano ya Haringingo Francis agomba kurangirana n’uyu mwaka wa shampiyona.

Kuri we, ngo icyo ashyize imbere cyane ni ukwitwara neza, akaba yanahesha ikipe y’urucaca, igikombe cya shampiyona, inanyotewe cyane.

Gusa, yahishuye ko hari amakipe abiri yo muri Tanzania yigeze kwifuza ko yayabera umutoza, ariko ntiyaza kwemera kuko atari guta akazi afite muri Kiyovu Sports.

Haringingo Francis, ni umutoza ukomoka mu Burundi, akaba yaranyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda, harimo Mukura Victory Sports na Police FC.

Ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, ku munsi wa 22, Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo ya mbere n’amanota 50, ikaba ikurikirwa na APR FC ifite amanota 48.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa