skol
fortebet

Haringingo Francis yagizwe umutoza wa Rayon Sports igiye gusinyisha abakinnyi ba mbere mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umurundi Haringingo Francis Christian uzwi ku izina rya Mbaya yamaze kugirwa umutoza wa Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino asimbuye umunya Portugal,Jorge Paixão Santos wari uyimazemo amezi 6.
Haringingo yamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azayitoza mu mwaka w’imikino utaha nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports yari agiye guhesha igikombe cya shampiyona bagapfa ku munota wa nyuma.
Haringingo azizanira itsinda ry’abatoza bazakorana, barimo abo bakoranaga muri Kiyovu (...)

Sponsored Ad

Umurundi Haringingo Francis Christian uzwi ku izina rya Mbaya yamaze kugirwa umutoza wa Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino asimbuye umunya Portugal,Jorge Paixão Santos wari uyimazemo amezi 6.

Haringingo yamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azayitoza mu mwaka w’imikino utaha nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports yari agiye guhesha igikombe cya shampiyona bagapfa ku munota wa nyuma.

Haringingo azizanira itsinda ry’abatoza bazakorana, barimo abo bakoranaga muri Kiyovu Sports ari bo Rwaka Claude nk’umutoza wungirije, Niyonkuru Vladmir nk’umutoza w’abanyezamu, ndetse na Nduwimana Pablo nk’umutoza ushinzwe kongera ingufu.

Uyu mutoza ni ikipe ya 4 araba atoje mu Rwanda nyuma ya MUKURA, Police FC & Kiyovu Sports.

Amakuru yizewe aravuga ko Haringingo aragurirwa abakinnyi barimo Hakizimana Muhadjiri,Shabani Hussein uzwi nka Tshabalala na Emmanuel Okwi we batarumvikana neza.

Rayon Sports yabaye iya 4 muri shampiyona n’amanota 48 ndetse inagera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa