Rayon Sports yahaye umukoro Haringingo kugira ngo arokore akazi ke
Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2023

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yatezwe umukino iyi kipe izakirwamo na mukeba w’ibihe byose, APR FC, yawutsindwa akaba yakwirukanwa.
Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports, nyamara yari yasabwe gutsinda imikino itatu ibanza mu gice cya kabiri cya Shampiyona,Haringingo yaba yahawe amahirwe ya nyuma,yayapfusha ubusa akirukanwa.
Bamwe mu bakunzi b’imena ba Rayon Sports babona ko uyu mutoza yihanganiwe bihagije. Abo (...)
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yatezwe umukino iyi kipe izakirwamo na mukeba w’ibihe byose, APR FC, yawutsindwa akaba yakwirukanwa.
Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports, nyamara yari yasabwe gutsinda imikino itatu ibanza mu gice cya kabiri cya Shampiyona,Haringingo yaba yahawe amahirwe ya nyuma,yayapfusha ubusa akirukanwa.
Bamwe mu bakunzi b’imena ba Rayon Sports babona ko uyu mutoza yihanganiwe bihagije. Abo barimo Umunyamabanga Namenye Patrick ndetse na Muhirwa Prosper usanzwe uba hafi cyane y’ikipe ndetse unayifasha mu buzima bwa buri munsi.
Aba bose bagiye bakorana inama za hato na hato nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports, bemeje ko noneho igihe kigeze ngo bakusanye amafaranga yo kwishyura Haringingo agende.
Ikinyamakuru IGIHE kiravuga ko amakuru akigeraho yemeza ko Rayon Sports ifite inama ya Komite Nyobozi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gashyantare, iri bwigire hamwe imitegurire y’umukino Gikundiro izakirwamo na APR FC kuri Stade Huye ku Cyumweru, tariki 12 Gashyantare 2023.
Ikibazo kiri bwitsweho cyane akaba ari imyitwarire y’ikipe itozwa na Haringingo.
Biravugwa kandi ko mbere yo gukora iyi nama, bamwe mu bayitabira bahurije ku kuba bari buhe umutoza Haringingo umukino wa APR FC nka nyirantarengwa, nawutakaza akaba azahita yerekwa umuryango. Ibi na Perezida Uwayezu akaba abyemera.
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports na bo batangiye gutera icyizere umutoza wa bo kubera uburyo bw’imitoreze. IGIHE yamenye ko nyuma y’umukino wa Mukura VS hari abakinnyi baganiriye n’abafite ijambo rikomeye muri Rayon Sports, bakabatungira agatoki ibyo umutoza adakora neza.
Mu makosa bagaragaje harimo ayo guhitamo abakinnyi 11 abanza mu kibuga ku mikino inyuranye n’imisimburize batavugaho rumwe.
Aha hatungwa cyane agatoki umukino wa Mukura Victory Sports, Murera yari ifite mu biganza ariko bikarangira iwunganyije kubera imisimburize itaranyuze benshi cyane cyane ubwo iyi kipe y’i Huye yari imaze kubona igitego cyo kwishyura, Haringingo wifuzaga gutsinda yakoze impinduka zitavuzweho kimwe.
Icyo gihe, yakuyemo Iraguha Hadji, Mugisha François, Moussa Camara na Musa Esenu, basimburwa na Ndekwe Félix, Rafael Osaluwe, Rudasingwa Prince na Iradukunda Pascal benshi bita Petit Skol.
Rayon Sports ni iya kane n’amanota 33, irushwa amanota ane na APR FC ya mbere zizahura ku Cyumweru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *