skol
fortebet

Haringingo Francis yerekeje muri Kiyovu Sports nyuma yo kwirukanwa na Police FC

Yanditswe: Thursday 08, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Haringingo Francis Christian ukomoka mu Burundi waherukaga kwirukanwa na Police FC,yakomereje urugendo rw’ubutoza muri Kiyovu Sports iheruka gutandukana n’umutoza Ndayiragije Etienne.

Sponsored Ad

Nyuma yo guhirwa muri Mukura VS agatwara igikombe cy’Amahoro ariko ntibikunde muri Police FC,Haringingo yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports itarahiriwe na shampiyona ishize.

Kuwa 15 Kamena uyu mwaka,ikipe ya Police FC yafashe umwanzuro wo guhagarika mu kazi Haringingo Francis Christian wari umutoza mukuru, Claude Rwaka wari umwungirije na Jean Paul Niyintunze "Rambura" wari ushinzwe ingufu z’abakinnyi.

Aba bose bazize umusaruro mubi cyane ko ikipe yitwaye nabi mu mwaka w’imikino ushize.

Haringingo aje muri Kiyovu Sports kuyifasha gutwara igikombe aho iheruka igikombe cya shampiyona mu 1993.

Niyo kipe mu Rwanda yatwaye igikombe igikina shampiyona itegereje ikindi igihe kirekire.

Haringingo ntiyahiriwe n’umwaka wa mbere mu Rwanda ubwo yatozwaga na Mukura VS, kuko yasoje shampiyona ari ku mwanya wa 13 ariko asoza umwaka w’imikino neza, yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2018 atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Ibi byahesheje Mukura itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2018/19, iviramo mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda.

Mu yandi makuru y’igura n’igurishwa ry’abakinnyi,Nshuti Savio Dominique yongereye amasezerano y’imyaka 3 kuri Miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda muri Police FC.Azajya ahabwa umushahara wa Frw 900k ku kwezi.

Mugisha Bonheur wa HEORES FC wakiniriga MUKURA FC mu mwaka w’imikino ushize,yasinye muri APR FC Amasezerano y’imyaka 2 kuri miliyoni 13 FRW.

Usengimana Danny, yavuye mu ikipe ya APR FC yerekeza muri Police FC aho yasinye amasezerano y’imyaka 2.

Niyomugabo Claude yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri APR FC, ahabwa amafaranga angana na miliyoni 17.5 FRW, umushahara azajya ahembwa ibihumbi 700 FRW.

Ntwari Fiacre usanzwe ari umuzamu w’ikipe y’abatarengeje imyaka 23 y’u Rwanda, biravugwa ko yamaze kumvikana na AS Kigali FC.

Uyu muzamu biravugwa ko arasinya imyaka 2 muri iyi kipe, avuye muri Marines FC yari amazemo imyaka 2 avuye muri APR FC.APR FC nayo bivugwa ko ishaka. kumugarura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa