skol

Haringingo yamaze kugirwa umutoza wa Bugesera FC

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2023

featured-image

Haringingo Francis Christian yagizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC ahabwa amasezerano y’umwaka umwe n’igice asimbuye Eric Nshimiyimana watandukanye nayo kuri uyu wa Kabiri.

Umutoza Haringingo azatangazwa nk’Umutoza mushya wa Bugesera FC bitarenze ku wa Gatatu.

Haringingo waherukaga kwirukanwa na Sofapaka yo muri Kenya yahawe aka kazi ngo agarure mu bihe byiza Bugesera FC.

Hashize icyumweru hari ibiganiro hagati ya Bugesera FC na Haringingo kuva ubwo iyi kipe yo mu Ntara y’Uburasirazuba yatsindwaga na Etincelles FC ibitego 3-2 tariki 5 Ugushyingo 2023, ubuyobozi bwayo bugatekereza ku kuba bwatandukana na Nshimiyimana wayitozaga.

Haringingo kugeza kuri ubu udafite akazi, yavuzwe muri Etoile de l’Est nyuma yo kwirukana Nshimiyimana Maurice ’Maso’ n’uwari umwungiriza we Kamanzi Karim tariki 28 Nzeri ariko uyu mutoza abasubiza ko yifuza gutoza ikipe yo mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu nkengero zawo.

Hari kandi AS Kigali yamuganirije gusa itinda gutandukana na Cassa Mbungo André, Gorilla FC na yo bagiranye ibiganiro ariko itega Gatera Moussa imikino itatu, Haringingo abona ko biri gutinda.

Mbere y’uko Umugereki watozaga Kiyovu Sports, Petros Koukouras asezera, ubuyobozi bw’Urucaca buyobowe na Ndorimana Jean François Régis ’Général’ bwaganiriye na Haringingo, gusa agira impungenge z’ibibazo by’ubukungu butifashe neza.

Biteganyijwe ko Haringingo azungirizwa na Nduwimana Pablo bakoranye muri Rayon Sports na Sofapaka FC hanyuma Kagabo Peter wari usanzwe ukorana na Nshimiyimana wasezerewe akahaguma nk’uwongera imbaraga abakinnyi.

Muri Nyakanga 2017 ni bwo Haringingo Francis wari uvuye muri Vital’O yo mu Burundi, yagizwe Umutoza mukuru wa Mukura VS y’i Huye, mu mwaka wakurikiyeho ayihesha Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Mu 2019, Haringingo yagizwe Umutoza wa Police FC ariko ayivamo nabi mu 2021 kubera umusaruro muke, ajya muri Kiyovu Sports yafashije kuba iya kabiri muri Shampiyona ya 2021/22.

Muri Kamena 2022, Haringingo yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, ayihesha Igikombe cy’Amahoro cya 2023 ndetse isoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa