skol
fortebet

Haringingo yavuze imyato myugariro Rwatubyaye "uzamufasha byinshi mu ikipe"

Yanditswe: Wednesday 10, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul wakinaga mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports yagarutsemo nyuma yo kuyikinira kugeza muri 2019.
Umutoza Haringingo Francis Christian wa Rayon Sports yavuze ko icy’ingenzi Rwatubyaye abazaniye mu ikipe ari ubunararibonye ndetse asanzwe amuzi nk’umukinnyi mwiza.
Mu kiganiro Haringingo yahaye abanyamakuru,yagize ati "Twari dufite ikipe y’abakinnyi bakiri bato,twari dukeneye abakinnyi bafite (...)

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul wakinaga mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports yagarutsemo nyuma yo kuyikinira kugeza muri 2019.

Umutoza Haringingo Francis Christian wa Rayon Sports yavuze ko icy’ingenzi Rwatubyaye abazaniye mu ikipe ari ubunararibonye ndetse asanzwe amuzi nk’umukinnyi mwiza.

Mu kiganiro Haringingo yahaye abanyamakuru,yagize ati "Twari dufite ikipe y’abakinnyi bakiri bato,twari dukeneye abakinnyi bafite ubunararibonye mu kuzamura no kuduha uburinganire mu bwugarizi bwacu,kuko Rwatubyaye n’umukinnyi mpuzamahanga,n’umukinnyi nubwo avuye mu mvune bitazamunanira kwisanga mu ikipe.

N’umukinnyi nari nsanzwe nzi ariko tutaziranye bya hafi.Namubonye akina nyuma aza kugenda ariko nagerageje kubaza,gukurura amakuru ku bakinnyi dufite bashoboye gukinana bambwira ko ari umukinnyi hanyuma kuko twari dukeneye umukinnyi w’inararibonye,twashyizemo imbaraga kugira ngo dushobore kumukinisha kuko ndabizi Rwatubyaye yashakwaga n’amakipe menshi nka Police FC,AS Kigali,APR FC.Ntwe twaje nyuma turaganira,amasezerano turayasinya.N’umukinnyi mwiza uzaza kudufasha mu ikipe."

Mu kiganiro n’Itangazamakuru nyuma yo gusinya,Rwatubyaye yagize ati "Ngarutse aho nita mu rugo.Icyo nshaka kwizeza abafana ba Rayon Sports ngarutse kugira ngo dufatanye,dushyire hamwe kugira ngo tugere ku ntego zo kurwanira ibikombe n’izo gusohokera igihugu.Nabasabaga ngo mudushyigikire,mutube hafi kandi murabizi ko abari kumwe Imana ibashyigikira."

Mu gihe cy’umwaka n’igice uyu musore yamaze muri FK Shkupi, yakinnye imikino 33 atsinda ibitego bine, atanga n’imipira itatu yavuyemo ibitego.

Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports ayifasha kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup ndetse akanayihesha shampiyona 2.

Rwatubyaye yavuye mu Rwanda asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare 2019 ariko iyi kipe yaje kumutanga mu ikipe ya Colorado Rapids na yo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-2017.

Rwatubyaye yakuriye mu bakinnyi b’ingimbi (academy) ba APR FC aho yavuyemo yerekeza muri APR FC ayigiriramo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yavuyemo mu mwaka wa 2019 yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa