skol
fortebet

Harry Kane yabwiye amagambo akomeye abafana b’Ubwongereza bategereje igikombe

Yanditswe: Sunday 11, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza “Harry Kane”yabwiye abafana b’iyi kipe ko biteguye kubaha ijoro ryiza batwara Euro 2020 bagezeho biyushye akuya nyuma yo gusezerera ibigugu birimo Ubudage bufite iki gikombe inshuro nyinshi.

Sponsored Ad

Ubwongereza bwakinnye umupira mwiza kuva irushanwa ritangiye kugeza ubu,burahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe bumaze imyaka isaga 55 burota gusa burahura n’ikipe y’Ubutaliyani ihora ikomeye mu mikino y’ibihugu.

Ubutaliyani ntabwo ari ikipe yo gukinisha kuko bwasezereye Ububiligi na Espagne nazo zahabwaga amahirwe ndetse bumaze imikino isaga 33 budatsindwa ahanini bubifashijwemo n’umutoza ukomeye wabwo Roberto Mancini.

Harry Kane yabwiye abafana ati “Twishimiye ko dufite amahirwe yo guha ibyishimo abantu nyuma y’imyaka myinshi igoye.Kuba tuzi ko twabikora n’ikintu cy’ingenzi.Turashaka kubaha irindi joro ry’urwibutso rwiza.”

Abafana amagana bahaye amashyi menshi ikipe y’igihugu ubwo bari bavuye St George’s Park,berekeje kuri hoteli yitwa The Grove hotel iri hafi ya Watford.

Umutoza w’Ubwongereza,Gareth Southgate w’imyaka 50 yavuze ko gushyigikirwa n’abafana ku kibuga Wembley no hirya no hino mu gihugu byabakoze ku mutima kandi ngo byatanze itandukaniro.

Ati “N’ibintu tutigeze tubona mbere.Abakinnyi bari kwishimira uko gufatwa neza,guhuza n’imbaraga by’abafana.”

Abantu benshi barareba uyu mukino aho byitezwe ko ushobora guca agahigo k’abarenga miliyoni 32 zarebye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 1996.

Ubutaliyani bwagaragaje ko ari ikipe itinyitse burahangana n’Ubwongereza uyu munsi saa tatu z’ijoro ku kibuga Wembley mu mujyi wa London ku mukino wa nyuma wa EURO 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa