skol
fortebet

Harry Kane yakanze amakipe bahanganye kubera amagambo arata ibigwi ikipe y’Ubwongereza

Yanditswe: Wednesday 30, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Harry Kane na bagenzi be bari mu byishimo byo kwihimura ku Budage bwari bwarabibasiye mu mupira w’amaguru babatsinda ibitego 2-0 mu mukino wa 1/16 waraye ubereye ku kibuga Wembley.

Sponsored Ad

Kane yavuze ko "nta kindi kintu kiruta" kuba iyi kipe yaraye isezereye Ubudage ku bitego 2-0, akavuga ko abakinnyi bagenzi be bafite icyerekezo cy’aho bashaka kujya nyuma yo kugera muri kimwe cya kane cya Euro 2020.

Harry Kane wari utarabona igitego na kimwe muri iri rushnawa,yaraye atsinze igitego muri 2-0 batsinze Ubudage ndetse aboneraho kubwira amakipe asigaye mu irushanwa arimo Ukraine bafite muri 1/4 ko we na bagenzi be bakaze.

Kane, w’imyaka 27, yagize ati: "Ikipe iyo ari yo yose izatureba imenye ko dukaze".

"Nta kindi kintu kiruta ibi [iyi ntsinzi] aho twageze ku byo twari twitezweho, rero bikwiye kudutera ishema - ariko ntidushobora guhagararira hano. Dufite icyerekezo cy’aho dushaka kujya kandi ntidushobora guhagarara ubu".

"Twizeye ko tuzagaruka hano [ku kibuga cya Wembley] muri kimwe cya kabiri no ku mukino wa nyuma".

Hagati aho, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson abinyujije kuri Twitter, yashimiye iyi kipe ku gutsinda Ubudage, ayisaba "kucyizana [igikombe] imuhira".

Ku munota wa 86 Kane yatsinze igitego cya kabiri cy’iyi kipe - izwi nka Three Lions - nyuma yuko Raheem Sterling yari yafunguye izamu ku munota wa 75.

Ni bwo bwa mbere Ubwongereza bwongeye gutsinda Ubudage mu mukino wo gukuranamo (knockout) w’irushanwa rikomeye kuva ku mukino wo mu gikombe cy’isi cyo mu 1966, hari ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa karindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa