skol
fortebet

Harry Kane yakoreye ubugome bukabije umukinnyi wa Brighton

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 06, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu wa Tottenham,Harry Kane,yakoze amahano mu mukino baraye batsinzwemo na Brighton ibitego 3-0,ubwo yageragezaga gukururaga igitsina cya kapiteni w’iyi kapiteni bari bahanganye witwa Lewis Dunk.

Ubwo bari bahanganiye umupira,Kane yagerageje gukurura igitsina cy’uyu mukinnyi wa Brighton undi aramusunika bose bagwa hasi.

Ubwo Harry Kane yari atangiye gukurura uyu mukinnyi igitsina,yahise amukurura amukubita hasi birangira umusifuzi amuhaye ikarita y’umuhondo.

Lewis Dunk yagaragaye ari gusobanurira uyu musifuzi ko Kane yashakaga kumukurura igitsina ariyo mpamvu yirwanyeho amutura hasi.

Dunk na bagenzi be bo muri Brighton baraye bitendetse kuri Tottenham bayitsinda ibitego 3-0,uyu uba umukino wabo wa mbere wa Premier League batsinze.

Tottenham ikomeje gutsindwa umusubirizo kuko nyuma yo kunyagirwa ibitego 7-2 mu mukino wa UEFA Champions League na Bayern Munich muri iki cyumweru,yongeye gutsindwa ibitego 3-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa