skol
fortebet

Harry Kane yatangaje amagambo ateye agahinda nyuma yo gusezererwa na Croatia

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’Ubwongereza Harry Kane wari mu gahinda kenshi nyuma y’aho inzozi zo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi zitabaye impamo bagatsindwa na Croatia ibitego 2-1,yabwiye abanyamakuru ko bibabaje kuba batageze ku mukino wa nyuma kandi baraciye mu nzira nziza.

Sponsored Ad

Harry Kane wananiwe kuvuga imbere y’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Croatia,yabwiye abanyamakuru ko iki gikombe cy’isi kiberetse ko ikipe yabo yagera kure ndetse yabasha kwitwara neza nubwo inaniwe kugera ku mukino wa nyuma.

Yagize ati “Biragoye,turababaye,twaritanze bikomeye cyane abafana bacu barishima.Wari umukino mwiza kuko twanganyaga 50-50.Twabonye amahirwe menshi gusa hari ibyo twakagombye kuba twakoze neza.Birababaje,birabaje cyane gusa tugomba kugenda imitwe yacu iri hejuru kuko twageze kure kurusha uko benshi babitekerezaga.Twishimiye aho twageze gusa twifuzaga ibirenze .Tubabajwe no kuba tudahaye abafana bacu ibyishimo byo kugera ku mukino wa nyuma.”

Kane uyoboye ba rutahizamu muri iki gikombe cy’isi n’ibitego 6,arashaka kubyongera ku mukino wo guhatanira umwanya wa 3 bazahuramo n’Ububiligi ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa