Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Harry Kane, yatangaje ko hakiri kare kuvuga niba azakinira igihugu cye mu Gikombe cy’Isi cya 2030, nyuma yo gutsindwa na Argentine mu mukino wa ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.
U Bwongereza bwasezerewe na Argentine nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Atlanta, aho Argentine yakoze impinduka zikomeye mu minota ya nyuma ikabona intsinzi iyinjiza ku mukino wa nyuma.
Iyi yabaye inshuro ya kabiri mu myaka umunani ishize u Bwongereza busezerewe muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsindwa na Croatia mu 2018.
Kane, ufite imyaka 32, yavuze ko adashobora guhita yemeza niba azaba ahari mu Gikombe cy’Isi gitaha kizaba mu 2030, avuga ko azareba uko azaba ameze uko imyaka izagenda ishira.
Ati “Biracyari kare kubivugaho. Kuri njye ni ugufata umwaka ku wundi nkareba uko numva meze. Ikipe y’igihugu ni ishema ryanjye kandi ni cyo (gukina) nkunda cyane gukora.”
Yongeyeho ko imyaka ine ari igihe kirekire, kuko azaba afite imyaka 36 mu 2030, ariko agaragaza ko urugero rwa Lionel Messi rumwereka ko umukinnyi ashobora kwitwara neza n’iyo yaba amaze imyaka myinshi.
Messi, ufite imyaka 39, ni umwe mu bakomeje kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi.
Ati “Sinshaka kwizitira kuri ibi bintu. Ubu icyo nshaka ni ugutekereza kuri uku gutsindwa gukomeye twagize.”
Mu mukino wa ½ cy’irangiza, u Bwongereza bwari bwabanje gufungura amazamu ku munota wa 55 binyuze kuri Anthony Gordon wari utsinze ku mupira yahawe na Morgan Rogers. Ariko Enzo Fernández na Lautaro Martínez batsinze ibitego bibiri bya nyuma bituma Argentine ibona intsinzi.
Kane yavuze ko abakinnyi bose bababajwe cyane n’iyo ntsinzi yabacitse mu minota ya nyuma.
Ati: “Nta byinshi byo kuvuga, buri wese yarababaye. Iyo uba wegereye cyane intsinzi, hasigaye iminota 10 gusa, hanyuma ibintu bikaguhindukira, birababaza cyane.”
Umutoza w’u Bwongereza, Thomas Tuchel, yavuze ko ikipe ye yatanze ibyo yari ifite byose muri iri rushanwa, ariko yemera ko Argentine yabashije guhindura imigendekere y’umukino nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere.
U Bwongereza buzahatanira umwanya wa gatatu n’u Bufaransa, mu gihe Argentine yo izakina umukino wa nyuma.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *