skol
fortebet

Harry Maguire mu nzira yo kwamburwa icyubahiro cyo kuba kapiteni wa United

Yanditswe: Monday 13, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu Bwongereza aravuga ko Harry Maguire azagirana ibiganiro n’umutoza mushya wa Manchester United Erik iTen Hag ku bijyanye no kwamburwa igitambaro cy’ubukapieni.
Uyu Myugariro waguzwe miliyoni 80 z’amapawundi yabaye kapiteni wa United muri Mutarama 2020, ariko yaje kunengwa cyane kubera imikinire ye yo ku rwego rwo hasi mu mwaka w’imikino ushize.
Uko yitwaye mu ikipe ya United byanamugizeho ingaruka ku rwego mpuzamahanga ubwo yavugirizwaga induru n’abafana b’Ubwongereza mbere (...)

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu Bwongereza aravuga ko Harry Maguire azagirana ibiganiro n’umutoza mushya wa Manchester United Erik iTen Hag ku bijyanye no kwamburwa igitambaro cy’ubukapieni.

Uyu Myugariro waguzwe miliyoni 80 z’amapawundi yabaye kapiteni wa United muri Mutarama 2020, ariko yaje kunengwa cyane kubera imikinire ye yo ku rwego rwo hasi mu mwaka w’imikino ushize.

Uko yitwaye mu ikipe ya United byanamugizeho ingaruka ku rwego mpuzamahanga ubwo yavugirizwaga induru n’abafana b’Ubwongereza mbere y’umukino wo muri Werurwe na Cote d’Ivoire.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje mu ntangiriro z’uku kwezi ko Ten Hag yiteguye gushyira umwanya w’ubu kapiteni mu rwambariro,abakinnyi bakitorera ubayobora.

Kandi Mirror iratangaza ko Maguire yiteguye guhura na Ten Hag muri Nyakanga kugira ngo baganire ku hazaza he nka kapiteni wa Man Utd.

Maguire ngo arashaka cyane kugumana igitambaro cy’ubukapiteni mu mwaka w’imikino 2022-23.

Kizigenza David de Gea umaze umaze igihe kinini yitwara neza mu izamu rya United niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Maguire.

Abari imbere mu ikipe bashimangira ko umunyezamu De Gea ari we uzatorwa cyane mu bakinnyi b’ikipe ya mbere.

Ten Hag yashimye Maguire ubwo yatangazwaga bwa mbere nk’umutoza wa United.

Yavuze kuri uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza ati: "Reka mbisubiremo, umwaka utaha uzaba utandukanye.

"Ntekereza ko yakoze akazi gakomeye, ni umukinnyi ukomeye.

Yamaze kugera kuri byinshi.Yatanze umusanzu mwiza rwose muri Manchester United, bityo ntegereje kuzakorana nawe. ’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa