Erik Hag uyobora Manchester United yambuye ubukapiteni Harry Maguire, nyuma y’uko bivuzwe ko agiye kujya muri West Ham.Biteganijwe ko Ten Hag azatangaza kapiteni mushya mugihe gikwiye, ariko umwirondoro yirinze kuwushyira hanze.
Maguire yavuze ko yababajwe cyane no kwamburwa kapiteni, ariko yiyemeza gukomeza gutanga ibishoboka byose muri iyi kipe.Yavuze ko ntako atagize kugirango Man United izamuke ariko bikaba birangiye yambuwe ubuyobozi.
Ati: "Nakoze ibishoboka byose kugira ngo mfashe United gutsinda.Nzahora nshimira Ole Gunnar Solskjaer kuba yarampaye inshingano kandi nkaba nifuriza umuntu wese uzayitwara neza."
Maguire yagizwe kapiteni na Solskjaer muri Mutarama 2020, ariko yagiye ahura n’ikibazo cyo kutitwara neza mu bihe byashize.
Icyemezo cya Ten Hag cyo kwambura Maguire kuba kapiteni ni ikimenyetso cyerekana ko uyu muholandi ashaka gutangira bundi bushya kuri Old Trafford.
Mu gihe yaba aterekeje muri West Ham, kwamburwa ubukapiteni bishobora kugarura Maguire imiterere ye ya cyera akaba yakwisubiraho kandi agafasha United guhatanira ibikombe muri shampiyona itaha.
Yavuze ko azahora ashimira Ole Gunnar Solskjaer kuba yaramuhaye inshingano mu gihe cy’imyaka itatu yari yaramusinyishije.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *