skol
fortebet

Haruna Niyonzima uherutse kwerekeza muri AS Kigali yatangiye imyitozo

Yanditswe: Monday 13, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Haruna Niyonzima uheruka gutandukana na Rayon Sports, yatangiye gukora imyitozo muri AS Kigali aheruka kwerekezamo ku nshuro ya gatatu.

Sponsored Ad

Mu Ukuboza 2024, nibwo Haruna Niyonzima yagarutse muri AS Kigali asinya amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2024/20245.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Haruna yerekeje muri Gikundiro avuye muri Al Ta’awon yo muri Libya.

Ntabwo yatinze muri Murera kuko nyuma y’iminsi 52 gusa yahise atandukana na yo, avuga ko itubahirije amasezerano bari bagiranye.

AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura imikino y’igikombe cy’intwari izatangira ku wa 28 Mutarama kugeza tariki ya 1 Gashyantare 2025.

AS Kigali yasoje imikino ya shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa